Gisozi: RIB yafunze umuyobozi wa Romantic Garden acyekwaho gutanga ruswa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umucuruzi uhagarariye uruganda NBG Ltd (Norbert Business Group Ltd) rukora imiheha yo kunywesha akaba na nyiri Romantic Garden, Urayeneza Anitha, rumukekaho icyaha cyo gutanga ruswa ya 500.000 Frw.

Urayeneza Anitha, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa yi 500.000 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwamutaye muri yombi ku wa 11 Nzeri 2021.

Romantic Garden ni ubusitani  buherereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Gisozi, bukorerwamo ibirori bitandukanye birimo ubukwe n’ibindi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze  ko uyu mugore w’imyaka 38 yamaze gutabwa muri yombi ndetse ko  dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Yagize ati “Uwafashwe yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge ndetse dosiye ye yamaze gukorwa inashyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 16 Nzeri 2021.”

Icyaha uregwa akurikiranyweho bikekwa ko cyabereye mu Mujyi wa Kigali, aho uruganda ruherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi.

Dr Murangira yavuze ko RIB iburira abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatirwa mu cyaha cyo gutanga ruswa uko yaba ayita kose.

Yagize ati “Tuributsa abantu ko ruswa ari ruswa, kuyita amazina atandukanye, “agashimwe, agafanta, icyayi, intwererano, akantu n’ibindi bitayibuza kuba ruswa. Abantu bari bakwiriye kumva ko ruswa idakwiye kwihanganirwa.”

- Advertisement -

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, Urayeneza Anitha akurikiranyweho gihanishwa ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW