Rayon Sports yasinyishije Sanogo Souleyman ukomoka muri Mali

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Rutahizamu ukomoka muri Mali wari umaze iminsi akora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports, Sanogo Souleyman yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka 2.

Nyuma yigeragezwa, Sanogo Souleyman yasinyiye Rayon Sports imyaka 2 ayikinira.

Uyu mukinnyi asinye nyuma y’uko umutoza Masudi Djuma ashimye uburyo yitwaye mu mikino ibiri ya gicuti, uwo batsinzemo Musanze FC 1-0 ndetse n’uwo batsinzemo AS Muhanga 3-1, ni imikino uyu mukinnyi yigaragarijemo.

Sanogo Souleyman asinye nyuma y’uko na Essombe Willy Onana ukomoka muri Cameroun na we yatsinze igeragezwa maze asinyira iyi kipe imyaka ibiri.

Aba bakaba biyongera kuri Rharb Youssef wasinyiye Rayon Sports umwaka umwe na Ayoub Ait Lahssaine bakomoka muri Maroc, ariko we yasinye nk’intizanyo ya Raja Casablanca.

Rayon Sports kandi yaguze abakinnyi b’abanyarwanda barimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed, Hategekimana Bonheur, Nsengiyumva Isaac na Mico Justin.

Ubwo impande zombi zashyiraga umukono ku masezerano.
Sanogo azajya yambara nimero 9 muri Rayon Sports
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW