Ibaruwa Dr Kayumba yanditse ari muri kasho yagiye hanze, ngo aziyicisha inzara imyaka 6

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Uwahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda nyuma akaba n’umunyapolitiki, Dr Kayumba Christopher, yanditse ibaruwa aho afungiye mu Karere ka Kicukiro avuga ko akomeje guharanira ubutabera yiyicisha inzara kandi ko bizamara igihe kirekire.

Dr Kayumba Christopher ni umwe mu bakunze kumvikana kuri Radio asesengura politiki (Archives)

Ni nyuma yaho ku wa 9 Nzeri 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumutaye muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.

Dr Kayumba  yatawe muri yombi  nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 8 Nzeli 2021 yari yatumijwe kuri RIB, akitaba ku cyicaro gikuru cyayo ku Kimihurura.

Uyu mugabo mu ibaruwa bigaragara ko yandikishije intoki, irimo ko yanditswe ku wa 13 Nzeri 2021, ayigenera abagize ishyaka rye RPD, ndetse n’inshuti ze, yavuze  ko akomeje guharanira ubutabera ndetse no kurwanya ibyo yita “akarengane no kutubahiriza amategeko” avuga ko bikorerwa Abanyarwanda.

Dr Kayumba Christopher muri urwo rwandiko atangira asobanura ko nyuma yo guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuwa 9 Nzeri  2021 yahise atabwa muri yombi kuri ubu akaba ari muri gereza akekwaho icyaha “bivugwa ko yakoze mu mwaka wa 2017  cyo gushaka gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.”

Dr Kayumba yavuze ko mu mwaka wa 2012, yamenyeshejwe  na bamwe mu bafite ububasha  mu buyobozi bukuru bw’Igihugu  ko agomba guhagarika ibikorwa bya politiki.

Mu ibaruwa ye  yavuze ko ishyaka rye ryakomeje guharanira ubutabera kuri bose ndetse ko gushinga ishyaka kwe bitari icyaha.

Ati “Ishyaka ryacu rizakomeza guharanira ubutabera kuri bose ndetse no guca akarengane no kudahana, amahoro n’umutekano ndetse n’iterambere kuri bose.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “Ndacyakomeye kandi kabone nubwo ndi muri gereza ndakomeza guharanira ibyagezweho. Murabizi ko kurema no gushyiraho umutwe wa Politiki atari icyaha kandi  byemerwa n’itegeko Nshinga. Gusa abantu bamwe muri Leta bafite ububasha nubwo bazi neza ko atari icyaha babifata mu buryo butandukanye.”

Kayumba muri iyi baruwa avuga ko azakomeza kuba impirimbanyi yo guharanaira kurwanya akarengane  kabone nubwo yaba ari muri gereza.

 

Kayumba yavuze ku cyemezo yafashe cyo kwiyicisha inzara…

Umunyamategeko wunganira Umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba, aheruka gutangaza ko umukiliya we yajyanywe kwa muganga.

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco yabwiye BBC ko Dr Kayumba mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 13 Nzeri 2021 ari bwo yajyanywe kwa muganga nyuma y’iminsi ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara muri gereza.

Yavuze ko Dr Kayumba yajyanywe ku Bitaro by’Akarere ka Gasabo biherereye ku Kacyiru “kugira ngo bamukorere isuzuma.

Mu rwandiko yandikiye abo mu ishyaka rye afunze, Dr Kayumba Christopher yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara agamije kurwanya akarengane avuga “ko akorerwa ndetse n’abanyarwanda muri rusange.”

Kayumba yagize ati “Nafashe icyemezo cyo kutagira ikintu na kimwe mfata nk’inzira yo kwigaragambya mparanira kurwanya akarengane nkorerwa ndetse n’abanyarwanda.”

Yakomeje ati “Ni imyaka itandatu nta kintu na kimwe mfata kandi sinzacika intege kugeza igihe mfunguwe kuko ndi umwere kandi nkanahabwa uburenganzira bwo kudakomeza gukorwaho iperereza ku  muntu utakiri muri gereza.”

Dr Kayumba  Christopher yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigishaga mu itangazamakuru ndetse akaba n’umusesenguzi muri Politiki.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW