Icyaha cyo gusambanya abana ntigikiwiriye umwanya mu cyerekezo dufite-Min Gatabazi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yashimangiye ko hakenewe ubufatanye n’inzego zose mu guhangana n’icyaha cyo gusambanya abana kuko kibicira ejo haza n’ah’igihugu bityo ububi bwacyo ngo ntamwanya na muto bugiha mu cyerekezo cy’u Rwanda.

Miniisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney asanga icyaha cyo gusambanya abana nta mwanya na muto gifite mu cyerekezo u Rwanda rwihaye bito gikiwiye guhagurukirwa

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, Tariki 28 Nzeri 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’abanyamakuru, urubyiruko ry’abakorerabushake baturutse hirya no hino mu gihugu, ni amahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru yagarukaga ku ruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya no gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuzeko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gufata indi ntera bityo ngo iki cyaha nta mwanya gifite mu cyerecyezo u Rwanda ruganam0.

Ati “Ihohoterwa riragenda rifata indi ntera mu gihugu cyacu. Iki ni cyaha kibi kidakwiye guhabwa umwanya mu cyerekezo igihugu cyacu kihaye. Ubufatanye mu nzego zose harimo itangazamakuru, urubyiruko ry’abakoranabushake , Polisi n’abandi burakenewe kuko aribwo buzafasha mu kurandura no guhashya iki cyaha cyangiza ejo hazaza ku bana basambanywa harimo kwandura virusi itera SIDA, gucikiriza amashuri n’ibindi.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko leta y’u Rwanda yafashe iya mbere mu kurandura n’imizi yacyo iki cyaha cyo gusambanya abana. Asaba abantu ko bakwiye kwishyira mu kimbo cy’abana basambanywa bakababona nka bashiki babo, abavandimwe, barumuna babo cyangwa abana babo, bityo ngo nibigenda bitya ntawuzareberera umwana ahohoterwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yongeye guhwitura abanyamakuru ko inkuru batangaza ku ihohotera rishingiye ku gitsina zikwiye kuba zicukumbuye, bityo ngo binabaye ngombwa zanakifashishwa n’inzego zishinzwe kurwanya ibi byaha kandi bakaba banabyishyurirwa.

Ati “Abanyamakuru ntago mukwiye gutangaza inkuru z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buryo mwishakiye, mu kwiye kuba mutangaza inkuru zidahungabanya abahohotewe cyangwa ngo zibashyire ku ka rubanda. Mu kwiye gukora inkuru zicukumbuye ku buryo zafasha na Polisi kandi bibaye ngombwa wabyishyurirwa kuko waba wafashije mu gutanga ubutabera ku wahohotewe. Muge munakurikirana mu menye bamwe bahohoteye abana barahanwe cyangwa babaye abere. Mutangaje ababiryojwe byafasha kwereka abandi urugero ko iki cyaha kitihanganirwa.”

Ni amahugurwa yahuje abanyamakuru n’urubyiruko rw’abakorera bushake yagarukaga ku uruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya no gutanga amakuru ku ihohoterwa rshingiye ku gitsina

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’U Rwanda, IGP Dan Munyuza, ubwo aya mahugurwa yafungurwaga ku mugaragaro, mu ijambo ry’ikaze yavuze ko itangazamakuru n’urubyiruko rw’abakorerabushake ari abafatanyabikorwa beza ba Polisi y’u Rwanda, bityo ngo niyo mpamvu batumiwe muri aya mahugurwa kugirango bafatanye mu gushaka umuti w’iki kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

- Advertisement -

Ati “Polisi y’u Rwanda irashimira uruhare rw’abanyamakuru mu gutara no gutangaza inkuru z’ihohoterwa, izo nkuru zidufasha mu kumenya no gukurikirana abahohotera abana kandi bidufasha mu guhashya ibyaha cyane cyane ay’ihohotera rishingiye ku gitsina. Niyo mpamvu dusaba abantu gutangira amakuru ku gihe na mbere y’uko icyaha kiba, ibi nibigerwaho amakuru agatangirwa ku gihe tuzahashya ibi byaha kuko hari ihohoterwa riba ntirimenyekane.”

IGP Dan Munyuza, yasabye ko hakwiye kongerwa imbaraga n’ubufatanye mu kumenyekanisha no gutanga amakuru ku gihe kugirango ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rihashywe. Bityo n’abanyamakuru bakwiye kubigiramo uruhare kuko biri mu nshingano zabo kwigisha rubanda.

Dusabe Schadrack wari uhagarariye umuyobozi wa UN Women Rwanda iri mu bafatanyabikorwa bateguye aya mahugurwa, yashimiye ubufatanye iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buringanire n’iterambere ry’umugore rifitanye na Polisi y’u Rwanda. Ashimangira ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari icyorezo kidakwiye kureberwa kuko kibangamiye u Rwanda n’Isi muri rusange.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe yahuriyemo abanyamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake na Polisingi baturutse hirya no hino mu turere tw’Igihugu. Yateguwe na Polisi y’u Rwanda kubufatanye n’Urwego rw’Igenzura rw’Abanyamakuru RMC na UN Women. Yari afite insanganyamatsigo igira iti “Uruhare rw’Itangazamakuru mu kurwanya no gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Dusabe Schadrack wari uhagarariye UN Women yavuze ko icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari icyorezo cyugarije Isi
IGP Dan Munyuza yashimye uruhare rw’itangazamakuru mu gufasha Polisi kurwanya ibyaha
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW