Kamonyi: Polisi yataye muri yombi abantu 12 bacyekwaho gukubita abaturage bitwaje imihoro

webmaster webmaster

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yataye kubufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yataye uri yombi itsinda ry’abantu 12 bacyekwaho gutega abaturage bakabambura, bakabakubita, bakurikiranyweho kandi icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba 12 bafatiwe mu Midugudu ya Bigobe,Gatwa na Gahungeri.

Uko ari 12 bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, mu ugari twa Kazirabonde na Gishyeshye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe bari bamaze igihe barajujubije abaturage bo muri kariya gace, abaturage bavugaga ko hari itsinda ry’abantu bitwaje imihoro babatega ku mugoroba bwije bakabambura ibyo bafite bakanabakubita.

SP Theobald Kanamugire avuga ko ayo makuru abaturage bayahaye ubuyobozi mu nzego z’ibanze bakora urutonde rw’abantu biyise “Abahebyi” bajya gucukura amabuye y’agaciro mu birombe biba mu Murenge wa Rukoma.

SP Kanamugire yagize ati“Kubera ko abaturage babana na bariya bantu akenshi usanga babazi, ni abantu biyise abahebyi bajya gucukura rwihishwa amabuye y’agaciro ndetse aya makuru yanatanzwe na bamwe mu bafite ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko hari abantu baza gucukura amabuye mu birombe byabo rwihishwa.”

Abaturage bavuga ko iyo bamaze kugurisha ayo mabuye bajya kunywa inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge bamara gusinda bagatangira gutega abantu bakabambura cyane cyane abagore ndetse bagakubita n’abaturage.

SP kanamugire akomeza avuga ko aba bantu uko ari 12 bafashwe ari mu gitondo kare bamwe  barimo  kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagafatwa bafite ibikoresho bifashisha bacukura. Abandi bafatiwe mu mazu babamo, hari n’uwasanganwe udufuka 6 turimo amabuye y’agaciro atarayungururwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batanze amakuru bakanagaragaza bariya bantu kugira ngo bafatwe. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye mu kwicungira umutekano.

Abafashwe uko ari 12 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza.

- Advertisement -

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye kwiba byakozwe nijoro, iyo  kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: RNP Website

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW