Kigali: Hatangijwe iperereza ku mashusho agaragaramo umugore akubita hasi Umunyerondo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’umugore ukubita umugabo ukora akazi k’irondo wari unambaye impuzankano amutura hasi ku manywa y’ihangu. RIB yabwiye Umuseke ko iperereza yatangije iperereza ku bigaragara muri ariya mashusho, ndetse ivuga ko bidakwiye gusagarira umuntu uri mu kazi ke. 

Umunyerondo nyuma yo gukubita umugeri uyu muzunguzayi, bahise bamuzunguza bamukubita hasi ku karubanda.

Ibi bibaye nyuma y’umworozi witwa Safari George wo mu Karere ka Nyagatare wagaragaye anigira hasi ku butaka Umu DASSO aherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera icyaha cyo gukubita ndetse n’icyaha cyo kubangamira inzego za Leta.

Ubu bushyamirane bwatumye umunyerondo w’umwuga akubitwa izuba riva bwabereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bwabaye hagati y’abagore babiri bakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi n’abanyerondo.

Aya mashusho yatangiye umugore ajya gutora agakapu kari gatawe hasi n’uyu munyerondo agahereza umugore wari hafi ati “Mfasha Chantal.”

We na mugenzi we bahise bigabanya abanyerondo,umwe yahise akubita umugeri umugore wa mbere,mu gihe undi we yafashe umunyerondo wa kabiri aramuzunguza amutura hasi.

Muri ayo mashusho humvikanamo ijwi ry’umugabo usa nk’uri kogeza agira ati “Abagore barakwambara.”

Uyu murwano washyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi nka Oswakim wa TV10 wabereye ku isoko rya Nyarugenge riherereye mu Mujyi rwagati.

Nyuma y’ibi, Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye Umuseke ko ibyabaye biri gukurikiranwa mu rwego rw’iperereza.

- Advertisement -

Ati “Sinagira byinshi mbivugaho ariko biri gukurikiranwa. Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangije iperereza.”

Dr Murangira avuga ko bidakwiye ko umuntu asagarira umuntu uri ku kazi ke, nka bariya baba bubahiriza gahunda z’umutekano, zo gushyira abantu ku murongo no kurwanya gahunda.

Ati “Nta munyarwanda ukwiye kugira uwo ahohotera, ariko by’umwihariko bariya bantu ntibakwiriye guhohotera abantu bari mu kazi kabo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW