Volleyball: U Rwanda rwarezwe gukinisha abanya Brazil badafite ibyangombwa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umukino w’ u Rwanda na Senegal mu gikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore,wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane saa 18:00 wasubitswe nyuma y’uko ikipe ya Maroc ireze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi bakomoka muri Brazil, kandi batujuje ibyangombwa.

Umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Cameroon wasubitswe.

Maroc yatanze ikirego ivuga ko aba bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil aho bakomoka.

Usibye Maroc, ikipe ya Nigeria nayo yareze u Rwanda gukinisha abakobwa barimo Aline Squeira, ApolinarioCaroline Taiana na Moreira Bianca Gomeza, aba bakobwa bakomoka muri Brazil ni ubwa mbere bakiniye u Rwanda.

Nigeria yatsinzwe n’u Rwanda amaseti 3-0,yanditse iyi baruwa ku wa 15 Nzeri,isaba ko amanota u Rwanda rwabonye rumaze kubatsinda rwayamburwa bakayahabwa.

Muri iyi baruwa,Nigeria yavuze ko u Rwanda rwakoresheje abakinnyi badafite ibyangombwa bakomoka muri Brazil.

U Rwanda rwari gukina na Senegal mu mukino wa 3 wo mu itsinda A, rwamaze kwizera gukina ½ nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza, ariko rwasabwaga gushimangira ko ruzamuka nk’ikipe ya mbere kugira ngo ntiruzahure na Cameroun ifite irushanwa riheruka ndetse ikaba ihabwa amahirwe yo kuryisubiza.

Ibaruwa ya Nigeria yanditse irega u Rwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW