Kicukiro: Indege yakoreshejwe mu bukangurambaga  bwihariye bwo kurwanya COVID-19

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kuri iki Cyumweru Akarere ka Kicukiro kakoresheje indege ya kajugujugu mu gutwara ubutumwa n’ibirango byibutsa abantu gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Solange Umutesi ashyira ubutumwa buvuga kuri Covid-19 ku ndege ya kajugujugu

Ubuyobozi bwa Kicukiro buvuga ko kuba bakoresheje uburyo budasanzwe mu gukoresha indege ari ukugira ngo abaturage bongere bashyiremo ikibatsi bibuke ko COVID-19 ihari.

Indege yakoreshejwe mu gukangurira abaturage kubahiriza ingamba zo kurwanya icyorezo ca COVID-19 yazengurutse ikirere cy’Akarere cya Kicukiro.

Umutesi Solange Umuyobozi Nshingwabikorwa  w’Akarere ka Kicukiro  yavuze ko ibyo byakozwe kugira ngo umuturage abone indege idasanzwe yanditseho amagambo ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ati “Turizera ko biza kumwibutsa uruhare rwe mu gukomeza kubahiriza amabwiriza, turimo turifashisha uburyo bwose butigeze bwifashishwa kugira ngo ubutumwa bwibutsa umuturage, yongere abone ko atari bwa buryo busanzwe nubwo nabwo tubukoresha ariko tukongeramo n’akarusho ku cyatubera umuyoboro wo kutwibutsa ko COVID-19 igihari kandi ko dusabwa kubahiriza amabwiriza yose.”

Umutesi  Solange  yakomeje avuga ko bafite n’ibindi bitakoreshejwe bazakomeza bifashisha kugira ngo umuturage atarambirwa cyangwa ngo amenyere imvugo imwe ngo irinde COVID-19, ko ahubwo uburyo bwose bushoboka bukangura amatsiko ye, bumwibutsa, bumwongereramo ikibatsi cyo kumva ko uruhare rwe rukenewe kugira ngo bahagarike COVID-19 buzakoreshwa.

Ubuyobozi bwa Kicukiro burasaba abaturage guha agaciro imbaraga ubuyobozi buri gushyiramo na bo bakubahiriza amabwiriza kugira ngo mbere na mbere ubuzima bubungabungwe ariko banarwanira ishyaka Akarere batuyemo.

Iyi ndege yazengurutse ubuso bw’Akarere ka Kicukiro iriho ubutumwa bwo guhagarika Covid-19
Abaturage bari baje kureba ubu buryo bushya bwo gutanga amakuru kuri Covid-19

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

 

ANDI MAFOTO

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW