Kigali: Afata ibarizo akaribyazamo ibicanwa ”briquette” agamije kurengera ibidukikije

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishyize imbaraga mu guhangana n’ihindukagurika ry’ikirere aho hagiye hashyirwaho ingamba zitandukanye zigamije kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyibuzima.

                                                                     Iri ni ibarizo babyazamo ibicanwa bya briquette

U Rwanda  rwihaye   intego y’uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

Muri raporo ya Minisiteri y’ibidukikije yo mu mwaka wa 2018 yerekana ko 83% by’abatuye mu Rwanda bakoresha inkwi mu guteka, abandi 15% bagateka bakoresheje amakara.

Muri urwo rwego, hagamijwe gukomeza kurengera ibidukikije, Munyarubuga Javan ufite uruganda rwa OAK Investment Ltd,yatekereje uburyo yabyaza ibarizo ryafatwaga nk’umwanda akaribyamo briquette agamije kurengera ibidukikije.

Uyu mugabo ufite uru ruganda rukorera mu Murenge wa Mageragera,Akagari ka Nyarufunzo mu mudugudu w’Akamashinge, yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza ibyo bikorwa cyaje nyuma yo kubona ko abantu bafataga ibarizo nk’umwanda kandi ryagakwiye kubyazwa umusaruro kandi n’ibidukikije bikabungabungwa.

Yagize ati  “Urabona iri barizo ryitwaga umwanda nta gaciro ryongerwaga, twagize igitekerezo ko twaryongeramo agaciro tukaribyaza ibicanwa kandi birengera ibidukikije.”

Yavuze ko mu gutangiza ibi bikorwa hari hagamije kugabanya umubare w’abatema amashyamba bashaka amakara cyangwa inkwi kandi bikiri bito , ibintu bishobora guhungabanya ikirere ndetse bikagira n’ingaruka ku muntu  .

Yakomeje ati “ Twagize igitekerezo, turavuga ngo iki bitaga umwanda, tukongeramo agaciro , tukabona amakara kandi tukarengera ibidukikije.Bya biti byatemwaga biteze bigakura,noneho ibyo byeze bikajya mwibarizo, tukabona ibyo dukoramo aya Makara.”

- Advertisement -

Munyarubuga yavuze ko ikara rimwe rya bruquete rifite ubushobozi bwo gucanishwa rigahisha ibishyimbo, byatwaraga nibura amakara ahamwye n’amafaranga yu Rwanda Magana atanu(500frw).

Ni mu gihe ku muntu wifuza kugura , ikilo kimwe (1 Kg) kigura 250Frw.Umwihariko kandi ni uko ashobora gukoreshwa mu mbabura izo ari zo zose nubwo hari izabugenewe ziva mu gihugu cy’Ubushinwa.

Nyirambarushimana Ilimine wo muri aka Kaagari ka Nyarufunzo mu murenge wa Mageragere ,  yavuze ko mu gukoresha ubu buryo bwa bruquete, bwamufashije mu kugabanya amafaranga yakoreshaga agura amakara ndetse bimufasha kuba yakwikorera indi mirimo ugereranyije no ku nkwi bisaba kuba uri hafi cyane.

Yagize ati: “Nkoresha briquette nkitemberera nkagenda ngakora ibyo ndimo gukora nkagaruka nje kureba aho bigeze nta kibazo bitera. Amasaha abiri ibishyimbo byumye biba bihiye, kandi biba bihiye vuba ugereranyije n’igihe bitwara ku nkwi zisanzwe bisaba ko uzikoresha mu mwanya munini.”

Uru ruganda rutunganya toni ziri hagati ya 30 na 40 ku munsi za briquette .Biteganyijwe kandi ko uru ruganda mu gihe cya vuba rutangira gukorera no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe kurengera ibidukikije.

Muri rusange Abanyarwanda bitabira gukoresha uburyo gucanisha briquette baracyari hasi kuko raporo ya Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije yo mu mwaka wa 2018 igaragaza ko   zikoreshwa n’abantu ngana na  2% gusa.

U Rwanda rwihaye intego yo kuba rwagabanyije ikoreshwa ry’inkwi, amakara n’ibindi bicanwa bikomoka ku bimera nka bimwe mu byangiza ibidukikije bikanatanga umwuka wangiza ikirere, rukava ku kigero cya 79.9% rwariho muri 2018 rukagera kuri 42% mu mwaka wa 2024.

Izi ni briquettes zikurwa mu ibarizo zigacanwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Ikara rimwe rya bruquete rifite ubushobozi bwo gucanishwa rigahisha ibishyimbo


REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW