Kiyovu Sports yisubije Nzeyurwanda Djihadi wari umaze umwaka muri Mukura

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umunyezamu Nzeyurwanda Djihadi wari intizanyo ya Kiyovu Sports muri Mukura Victory Sports et Loisirs, yasubiye mu ikipe ye.

Nzeyurwanda yagarutse muri Kiyovu Sports

Mu Ukwakira 2020, nibwo ubuyobozi bwa Mukura VS bwatangaje ku mugaragaro ko bwasinyishije umunyezamu Nzeyurwanda Djihadi wari uje nk’intizanyo ya Kiyovu Sports.

Bisobanuye ko uyu munyezamu, yakiniye iyi kipe mu mwaka w’imikino ushize 2020-2021 ari we ubanzamo.

Gusa nyuma y’umwaka umwe gusa, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise bugarura Nzeyurwanda Djihadi wahavuye atakaje umwanya ubanzamo.

Uyu munyezamu mbere yo gutizwa muri Mukura VS, yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports. Bivuga ko nyuma y’umwaka umwe gusa yaratijwe, agomba gukinira ikipe ye undi mwaka umwe.

Nzeyurwanda yahise yohererezwa itike yo kuza i Kigali ava i Huye. Yahise atangirana imyitozo na bagenzi be muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Munyengabe Omar yemereye UMUSEKE aya makuru.

Ati “Nibyo koko Djihadi yagarutse mu ikipe. Mbere yo kumutiza yari yasinyiye Kiyovu amasezerano y’imyaka ibiri. Ubwo agomba kudukinira umwaka umwe yari agifite.“

- Advertisement -

Ibi byahise byimisha amahirwe Rwabugiri Omar, byavugwaga ko yagiranye ibiganiro n’abatoza ba Kiyovu ariko bakagira ibyo badahurizaho.

Kugeza ubu, Kiyovu Sports ifite abanyezamu bane barimo Kimenyi Yves, Ishimwe Patrick, Iddy wazamuwe akuwe mu ngimbi z’iyi kipe na Nzeyurwanda Djihadi wagarutse.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW