AHF-Rwanda yatangije ubufatanye na Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umushinga ufasha abana b’abakobwa kwirinda inda zitateguwe, kubasobanurira ubuzima bw’imyirorokerere no gufasha abarwayi ba SIDA batishoboye, AHF-Rwanda, watangije ku mugaragaro ubufatanye wagiranye n’Irerero rya Umuri Foundation yashinzwe n’umutoza, Jimmy Mulisa.

Abana baganirijwe ku buzima bw’imyorokere

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, kibera mu Akagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama mu Akarere ka Kicukiro. Cyari kitabiriwe n’abana b’abakobwa 30 babarizwa muri Umuri Foundation, babanza gukora imyitozo nk’uko basanzwe bayikora.

Nyuma y’iyi myitozo yamaze nk’amasaha abiri, ni bwo hatangiye umuhango wo gutangiza ubufatanye bwaguye hagati y’Umushinga wa AHF na UMURI FOUNDATION isanzwe ifasha abana b’abahungu n’abakobwa gukuza impano zabo mu mupira w’amaguru.

Abana b’abakobwa baganirijwe ku buzima bw’imyirorokere mu rwego rwo kubafasha kumenya amakuru aberekeyeho, hagamijwe kubarinda Inda zitateganyijwe no kubibutsa ko bagomba kugira ubuzima bwiza buzatuma bagera ku nzozi za bo zo gukina umupira w’amaguru nk’ababigize umwuga.

AHF ubundi ni umushinga watangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za America ariko ukaba ukorera mu Bihugu 45 ku Isi birimo n’u Rwanda. Wita ku bantu bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bagera ku bihumbi 600.

Mu Rwanda AHF ikorana n’Ibigo by‘ubuzima 26, bakishyurira abarwayi barwariye muri ibyo bigo Ubwisungane mu Kwivuza ndetse bakanishyurira imishahara abakozi b’ibi bigo ariko bita ku bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Uyu muhango wari witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muyange, Uwizeyimana Eric, Jimmy Mulisa nk’Umuyobozi Mukuru wa UMURI FOUNDATION, Dr Julius Kamwesigwa Ushinzwe ibikorwa n’Ubuvuzi muri AHF, ababyeyi barerera muri iyi Fondasiyo, umuyobozi ushinzwe gukumira ubwandu bushya muri AHF-Rwanda, Nteziryayo Narcisse n’abandi bakozi basanzwe bakora muri iyi Fondasiyo nka Nayikemba Halimah na Harindintwali Jonathan.

Mu gutangiza ubu bufanye, AHF-Rwanda yahaye abana b’abakobwa ibikoresho by’isuku (Pads) 2800 ndetse n’udupfukamunwa mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwirinda Icyorezo cya COVID-19.

- Advertisement -

Nyuma yo gutangiza ubu bufatanye ku mugaragaro, abaganiriye na UMUSEKE bose bashimiye intambwe yatewe ku mpande zombi (AHF na UMURI FOUNDATION).

Kapiteni w’ikipe y’abakobwa ya UMURI FOUNDATION, Uwase Nshuti Anne Lea ufite imyaka 18 yavuze ko kuba batekerejwe na AHF ari iby’agaciro ariko yongera no gushimira cyane Jimmy Mulisa watekereje gufasha impano z’abana b’abakobwa mu mupira w’amaguru.

Ati “Mu mwaka maze muri UMURI FOUNDATION nishimira byinshi maze kugeraho kuko hari ibyo maze kungukiramo. Naje ntazi gufunga umupira neza ariko maze kubimenya. Ndashimira cyane Jimmy Mulisa washinze iyi kipe. Kuba AHF-Rwanda yadusuye ikanaduha ibikoresho by’isuku ikanatuganiriza ku buzima bwacu bw’imyirorokere ni iby’agaciro kandi turabizeza ko tutaziyandarika.”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko intego ye ari ukuzamura impano yifitemo yo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga n’ubwo kubifatanya bimugora ariko ahamya ko gukina no kwiga bigomba kujyana.

Umutoza Jimmy Mulisa, ahamya ko we n’abo bakorana ikibaraje inshinga ari ugukomeza kuzamura impano z’abana bakina umupira w’amaguru mu Rwanda kugira ngo uzagire icyo ubamarira mu buzima bw’ejo hazaza.

Ati “Fondasiyo igamije gufasha abana b’abahungu n’abakobwa bakina umupira w’amaguru. Ikituraje inshinga ni ukubafasha gukuza impano bifitemo.”

Yakomeje avuga ko bishimiye ubufatanye bw’iyi Fondasiyo na AHF. Ati “Twishimiye ubu bufatanye na AHF kugira ngo dufatanye turebe uko twafasha aba bakobwa mu buzima bw’ejo hazaza. Ntabwo ikigamijwe ari ugukina umupira gusa ahubwo abana bagomba no kugira ubuzima bwiza.”

Uyu mutoza yashimiye AHF ku bikoresho yahaye abana b’abakobwa, no kuba uyu Mushinga uzishyurira amashuri bamwe muri aba bana badafite ubushobozi.

Dr Julius Kamwesiga Ushinzwe ibikorwa bya AHF-Rwanda mu Gihugu akaba n’Ushinzwe Ubuvuzi muri uyu Mushinga, yishimiye ubu bufatanye kandi ahamya ko buzatanga umusaruro mwiza ku mpande zombi.

Ati “Twangiranye ubufatanye na Jimmy Mulisa kandi twizera ko buzatanga umusaruro mwiza kuri twese. Twizera ko tuzagera kuri byinshi dukurikije intego za UMURI FOUNDATION.”

Dr Julius Mwesiga Ushinzwe ibikorwa n’ubuvuzi muri AHF-Rwanda yashimiye ubufatanye na UMURI FOUNDATION

Yakomeje avuga ko mu byo bazafasha aba bana, harimo no kuzabishyurira amashuri ndetse bakabafasha mu kubaha amakuru yo kwirinda Inda zitateguwe.

Ati “Mu byo tuzafasha aba bana, harimo no kuzabishyurira amashuri. Abantu bakora Siporo bumva vuba ari nayo mpamvu twumva abana bazajya batwumva bitagoranye.”

Umukozi ushinzwe gukumira ubwandu bushya muri AHF, Nteziryayo Narcisse yavuze ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye.

Ati “Mbere ya byose, Jimmy Mulisa afite urubyiruko kandi ni rwo dukeneye. Twizeye ko ubutumwa buzagera kure kuko uko tubagezaho ubutumwa na bo bazajya babugeza ku bandi bagenzi babo. Ubufatanye bwacu na UMURI FOUNDATION ntabwo ari ubw’ubusa kuko AHF ni Umufatanyabikorwa ariko w’Umuterankunga. Hari ibyo tuzakora bisaba amafaranga ariko n’aba bana harimo abazungukira cyane muri ubu bufatanye kuko bazishyurirwa amashuri bakanahabwa ibikoresho. Mbese twese tuzungukira muri ubu bufatanye.”

Ababyeyi bafite abana muri iyi Fondasiyo bahamya ko hari byinshi abana babo bamaze kuhungukira, kandi bakizera neza ko uko iminsi yicuma ari na ko abana babo bazahakura ubumenyi bwinshi.

Mukankusi Flavia ufite umwana witwa Niyigena Grâce w’imyaka 21 ukina muri UMURI FOUNDATION, yishimira ko kuva uyu mwana we yaza kuhakina nta mico mibi yigeze ahakura.

Ati “Umwana yansobanuriye Jimmy Mulisau wo ari we numva biranejeje, muha uruhushya rwo kujya ajya gukina. Kuva yaza kuhakina nta mico mibi yigeze afata rwose. Turashimira cyane uyu mutoza.”

Uyu mubyeyi yakomeje asaba ababyeyi bagenzi ko bakwiye kujya bareka abana bagakuza inzozi za bo kuko n’umwana w’umukobwa ashoboye. Ibi abihera ko hari n’abakobwa babohoye u Rwanda kandi bakora n’indi mirimo iyitwa iy’abahungu kandi bakayikora neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muyange, Uwizeyimana Eric, yishimiye umufatanyabikorwa nka AHF ndetse ahamya ko abafatanyabikorwa nk’aba bunganira Leta muri gahunda zo kurwanya Inda ziteguwe, ariko akanashimira Jimmy Mulisa kuri byinshi aha aba bana.

Ati “Twebwe nk’ubuyobozi iyo tubonye abafatanyabikorwa nk’aba ngaba turabyishimira kuko tuba tubonye andi maboko. Ni amaboko aje yunganira andi. Igitekerezo bagize cyo kuza mu Akagari kacu tucyakiriye neza. Gufasha urubyiruko, cyane cyane w’umukobwa ni igikorwa cyiza. Ubu bufatanye turabushyigikiye cyane.”

Mu bundi bufatanye, ni bwo mu minsi ishize kandi Impuzamashyirahamwe y’Umupira w‘Amaguru ku Mugabane w’i Burayi, UEFA, yoherereje iyi Fondasiyo ibikoresho birimo imipira yo gukina, imyenda yo gukinisha n’ibindi bikoresho byo gufasha aba bana mu myitozo.

Ubusanzwe iyi Fondasiyo ya Jimmy Mulisa, ibarizwamo abana bagera kuri 320, abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka icumi kugera kuri 18 mu bahungu, mu gihe abakobwa ari hagati y’imyaka 14 kugera kuri 24.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Kapiteni w’ikipe y’abakobwa, Uwase Nshuti Anne Lea
Ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo

UMUSEKE.RW