Miss Yasipi Casmir yegukanye irushanwa rya Duatron ryabereye i Huye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Uwihirwe Casimir Yasipi wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2019, wanitabiriye Miss Africa Calabar, yegukanye irushanwa rya Huye Duatron Sprint Challenge mu cyiciro cy’abagore, ryabereye mu Karere ka Huye.

Miss Uwihirwe Casimir Yasipi yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagore

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, mu Karere ka Huye habereye irushanwa rya ‘Huye Duathlon Sprint Challenge’ ryegukanwe na Hakizimana Félicien mu cyiciro cy’abagabo.

Yakoresheje igiteranyo cy’iminota 55, amasegonda atanu n’ibice 71.

Miss Uwihirwe Casimir Yasipi yasiganwe wenyine muri iki cyiciro, aho yasoje akoresheje isaha imwe, iminota 53, amasegonda umunani n’ibice 82. Casimira nyuma yo kwitara neza yahawe ibihumbi 50Frw.

Abasiganwa babanje kwiruka intera y’ibilometero 22.5 mu nzira ya Stade Huye- Akarere ka Huye na Rond Point ugana i Gisagara mbere yo gusubira aho batangiriye.

Yassipi yaherukaga kwitabira irushanwa nk’iri ryabereye i Nyagatare.

Duatron ni urukomatane rw’imikino ibiri ihurijwe hamwe, igakinirwa rimwe, aho abakinnyi babanza kwiruka n’amaguru basoza intera yagenwe, ako kanya nta kuruhuka bagahita bafata amagare bakanyonga, hakaza kubarwa ibihe bakoresheje.

Miss Yasipi yari umwe mu bitabiriye irushanwa ry’uyu munsi ryabereye mu karere ka Huye, ndetse bikaba byamuhiriye aranaryegukana mu cyiciro cy’abagore.

- Advertisement -

Miss Yasipi wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2019, ndetse akaba yaranitabiriye Miss Africa Calabar 2020, ni umwe mu bakobwa b’abanyarwanda bakunda gukora siporo ndetse bikaba byafashe urundi rwego kuko yatangiye guhatanira ibihembo.

Muri Mutarama 2021, Yasipi Casmir yagizwe Ambasaderi wa Leta ya Cross River muri Nigeria.

Mu bagabo Hakizimana Felicien yabaye uwa mbere.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW