Kiyovu yasinyishije rutahizamu ukomoka muri DR.Congo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kiyovu Sports imwe mu makipe yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka, yamaze gusinyisha rutahizamu Pinoki Vuvu Patshelli ukomoka muri DR. Congo.

PINOKI VUVU Patsheli yasinye imyaka itatu

Hasigaye igihe kitagera ku kwezi ngo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru isubukurwe, amakipe arimo Kiyovu Sports  ari kuvugwa cyane ku isoko haba ku bakinnyi bo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga.

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko umunye-Congo PINOKI VUVU Patsheli yayisinye imyaka itatu, akaba yari asanzwe ari umukinnyi wa AS Maniema Union yo muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Usibye uyu mukinnyi, Kiyovu Sports iheruka gutangaza abandi bakinnyi yasinyishije barimo myugariro Ndayishimiye Thierry wasinye amasezerano y’imyaka 2 avuye mu ikipe ya Marine FC, na Niyonkuru Ramadhan wasinye imyaka ibiri avuye muri Mukura VS.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW