Lionel Messi yagize imvune ishobora kumusibya imikino ikomeye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain  yo mu Bufaransa, Lionel Messi ntazakina umukino izayihuza na Metz muri Shampiona ku wa Gatatu, imvune ye iri mu ivi.

Lionel Messi ntiyishmiye uburyo yakuwe mu kibuga umukino utarangiye ubwo PSG yatsindaga Lyon 2-1

PSG yatangaje ko andi makuru ajyanye n’uko Lionel Messi amerewe azashyirwa ahagaragara mu masaha 48 ari imbere. Gusa, hari impungenge ko iyi mvune yaba ikomeye kandi PSG ifite umukino izahuramo na Manchester City mu Cyumweru gitaha.

Paris Saint-Germain izabanza kwakira Montpellier ku wa Gatandatu muri Shampiona mbere yo guhura na Manchester City nyuma y’iminsi itatu mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda ya UEFA Champions League.

Lionel Messi ntiyahiriwe n’intangiriro ze muri PSG, kuva avuye muri FC Barcelone yari amazemo imyaka 21, kugeza ubu nta gitego aratsinda mu mikino itatu.

Yavunitse mu gihe ku mukino wa Lyon wabaye ku Cyumweru yasimbujwe n’umutoza Mauricio Pochettino imbere y’abafana kuri Parc des Princes.

Messi yakuwe mu kibuga ku munota wa 76, agaragara areba nabi umutoza Pochettino ndetse ntiyigeze amuha ikiganza ubwo yageraga hanze y’ikibuga.

Hejuru y’ibyo, uyu mugabo w’imyaka 34 yazamuye ikiganza cye mu kwerekana ko atigeze yishimira icyemezo cya Pochettino bavuka mu gihugu kimwe cya Argentine.

Kuri ubu, amaze kugaragara mu mikino itatu ya PSG, akina igiteranyo cy’iminota 190, ariko aracyategereje kuyitsindira igitego cya mbere.

- Advertisement -

Uretse imvune ya Messi, Paris Saint-Germain yamaze kugarura mu myitozo abarimo Marco Verratti na Sergio Ramos witoza wenyine mu gihe ari gukiruka imvune.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW