Kuki Rafaël York atarakinira Amavubi kandi yarahamagawe?

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Na n’ubu hakomeje kwibazwa impamvu, umukinnyi wo hagati w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Rafaël York atarakina umukino n’umwe kandi yarahamagawe akanitabira ubutumire bw’umutoza mukuru, Mashami Vincent.

Imikino itaha azaba yarabonye ibyangombwa byo gukinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi

Mbere yo gutangira umwiherero w’Ikipe y‘Igihugu, Amavubi, mu myiteguro y’imikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha, Rafaël York yahamagawe mu bagombaga kwitabira umwiherero.

Nubwo uyu musore w’imyaka 22 yahamagawe mu Amavubi, ariko nta mukino n’umwe yigeze akina muri ibiri u Rwanda ruheruka gukina [uwa Mali n’uwa Kenya].

Aganira n’Abanyamakuru, umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent yavuze ko hari inzira bicamo kugira ngo umukinnyi wakiniye ikipe z’abato [under ages] mu kindi gihugu, yemererwe na FIFA kuba yakinira Ikipe Nkuru y’Igihugu cye cy’amavuko.

Ati “Rafaël York mu minsi mike araza kubona ibyongombwa byuzuye kuko ibisabwa hano nk’u Rwanda twamaze kubibona, igisigaye ni uko FIFA imwimura ikumukura mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Suède ikamuzana mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.”

Ati “Ntabwo umukinnyi apfa kwimuka ngo ave mu Ishyirahamwe rimwe ajye mu rindi, kandi yarakiniye Ikipe z’abato za ho. Yakiniye ikipe z’abato za Suède, urumva ko akiri muri systeme zabo.”

Yakomeje avuga ko impamvu yo gutinda kubona ibyangombwa, hari ibindi byagombaga bibanza gutunganywa.

Ati “Kumumagara ni kimwe no gukina ni ikindi. Ubushake yarabugaragaje, ababyeyi be barabugaragaje. Igisagaye ni FIFA kumuha ubwo burenganzira kuko si ibintu bihita byikora.”

- Advertisement -

Nubwo umutoza avuga ibi, hari n’abavuga ko habayeho gutinda kumushakira ibisabwa byose, kuko ubwo yahamagarwaga yagombaga kuza i Kigali akajya gufotorwa ku Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu [NIDA] kuko biri mu bisabwa.

Rafaël York akinira Kalmar FF yo mu Cyiciro cya Mbere muri Suède. Yakiniye Ikipe z’Igihugu z’abato za Suède [U17, U19, U20]. Yakiniye amakipe yandi nka Sandvikens IF, Brynas IF, Gefle IF, VFL Bochum na IFK Varnamo.

Ni umusore ukina hagati ajyana imipira kuri ba rutahizamu

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW