Lt Gen Mubarakh Muganga ari aho Ingabo z’u Rwanda zihashya ibyihebe i Cabo Delgado

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka (ACOS), Lt Gen Mubarakh Muganga yahuye n’Ingabo z’u Rwanda anashimira buri wese ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe kuva bageze muri Mozambique mu mezi abiri ashize.

Lt Gen Mubarakh Muganga i Cabo Delgado yasabye Ingabo z’U Rwanda na Polisi kuba ba Ambasaderi beza.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi 4 muri Mozambique aho yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe kugarura amahoro no guhashya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarabaye indiri y’ibyihebe byari byarajujubije abaturage bo muri iriya Ntara.

Ubwo Lt Gen Mubarakh Muganga yahuraga n’Ingabo z’u Rwanda ziri Cabo Delgaldo yashimiye buri wese ku bikorwa by’indashyikirwa byakozwe kuva bageze muri Mozambique mu mezi abiri ashize.

Yabagejejeho kandi ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, ubashimira by’umwihariko intambwe ishimishije imaze guterwa mu kugarura amahoro n’umutekano muri icyo Gihugu kuva ingabo na Polisi by’u Rwanda byakandagira muri Cabo Delgado.

Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abasirikare n’abapolisi gukomeza umuvuduko batangiranye no gukomeza kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda.

Mu mezi arenga abiri ashize, Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zarwanye kandi zirukana imitwe y’iterabwoba mu mijyi myinshi harimo ibirindiro byayo bikuru muri Mocimboa da Praia.

Aha muri Mocímboa da Praia, ni ho mu mwaka wa 2017 itsinda rito ry’insoresore ryatangirije ibikorwa by’ubwihebe rifata intwaro n’ibigo bya gisirikare, intambara igenda ikwira henshi muri iyi ntara cyane zagiye zibona n’ubufasha bwaturukaga hanze ya Mozambique nk’uko byagiye bitangazwa nyuma y’iperereza ryakozwe kenshi.

Mu bindi bice byakuwe mu maboko y’ibyihebe harimo agace ka Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Mbau, Mapalanganha, Tete, Njama, Quelimane n’ahandi henshi. Ibice biheuka gufatwa vuba aha ni ahitwa Siri I na Siri Ii na ho hafatwaga bifatwa nk’ibirindiro byabo bikomeye.

- Advertisement -
Lt Gen Mubarakh Muganga ubwo yageraga i Cabo Delgado

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW