Senateri akaba n’umuteramakofe Manny Pacquiao agiye kwiyamamariza kuyobora Philippines

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Senateri Manny Pacquia akaba n’umukinnyi w’iteramakofe wamamaye ku isi, yatanzwe n’ishyaka rye ngo azarihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu cya Philippines mu mwakautaha wa 2022.

Manny Pacquiao avuga ko ibyo guhatana ari ibyo amenyereye n’iyi ntebe y’ubutegetsi azayegukana.

Uyu mugabo w’imyaka 42 yemejwe n’ishyaka PDP Laban ryiyomoye kurya Rodrigo Duterte uri ku butegetsi kuri ubu.

Perezida Rodrigo Duterte ntabwo Itegeko Nshinga rimwemerera kuyobora manda ya kabiri ariko biteganyijwe ko aziyamamaza ku mwanya wa Visi Perezida.

Pacquiao yavuze ko nta bwoba atewe no kwiyamamariza kuba Perezida ngo kubera ko guhatana ari ibintu amenyereye.

Manny Pacquiao mu byo ashyize imbere birimo kurandura ubukene na ruswa naramuka agiriwe icyizere n’abaturage bakamuha intebe y’ubutegetsi.

Perezida Duterte uziyamamaza ku mwanya wa Visi Perezida aho ishyaka rye rryatanze umukandida Perezida w’inshuti ye y’akadasohoka Christopher “Bong” Go arashinjwa kwanga kuva ku ntebe y’ubutegetsi.

Pacquiao yahaye gasopo abategetsi ba Philippines bamunzwe na ruswa ababwira ko azabashyira muri gereza ati “Igihe cyanyu cyageze.”

Umuteramakofe Manny Pacquiao ashyize imbere kurandura ruswa n’ubukene muri Philippines.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW