Malawi: Umugabo wabaye Umudepite yirasiye mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umugabo wabaye Depite ndetse yungiriza Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Malawi, Clement Chiwaya, yirasiye mu biro mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ahita apfa.

Chiwaya yasize yanditse ko yiyahuye kugira ngo atazagira uwo ababaza

Chiwaya yagenderaga mu kagare nyuma yo kurwara Polio afite imyaka ibiri y’amavuko, yabaye Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko kuva 2014 kugeza 2019.

Yasize yanditse inyandiko mbere yo kwirasa avuga ko yagiranye ibibazo n’abayoboye Inteko ishinga Amategeko ku bijyanye no kwegurirwa imodoka yihariye igenewe abafite ubumuga.

Nyuma yo kwegura ku mwanya yariho wa Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, yatangiye inzira yo kugura imodoka yagenewe n’Inteko ishinga Amategeko yashoboraga kumufasha kwitwara n’ubwo afite ubumuga.

Yaje kwishyura amafaranga yo kugura iyo modoka ariko yashinjaga Inteko ishinga Amategeko kudakora ibisabwa ngo ayegukane imwandikweho.

Inteko ishinga Amategeko yasohoye itangazo nyuma y’urupfu rwa Chiwaya, ivuga ko ikibazo cyari kigisuzumwa n’Urukiko.

BBC isubira mu byanditswe n’ibinyamakuru byo muri Malawi, bivuga ko Hon Chiwaya wahoze ari Depite yinjiye mu biro by’ushinzwe abakozi mu Nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane, afata imbunda yirasira imbere.

Mu ibaruwa yasize yanditse Hon Chiwaya avuga ko yari arambiwe gusaba ibyo afitiye uburenganzira, kandi ko yiyambuye ubuzima kugira ngo atazagira uwo ababaza.

- Advertisement -

Chiwaya, wavutse mu 1971, yaje kuba umwe mu bahirimbanira uburenganzira bw’abafite ubumuga, ndetse abasha gutorerwa kuba Depite inshuro eshatu.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Polisi ya Malawi yatangiye iperereza ngo hamenyekane uko Chiwaya yabashije kwinjira mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko afite imbunda mu gihe ari ahantu haba harinzwe cyane.

Itangazo ryasohowe n’Inteko ishinga amategeko rivuga ko abashinzwe gusaka, bumvuse icyuma gitatse bagira bagira ngo ni ukubera igare Chiwaya yagenderagaho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

BBC

UMUSEKE.RW