Abayobozi b’amakipe barasaba FERWAFA korohereza abafana bakugaruka kuri Stade

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Bamwe mu bayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda, bakomeje gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ko ryashyiraho amabwiriza yorohereza abafana bakagaruka muri Stade gufana amakipe yabo.

Perezida wa Gorilla FC, Hadji Mudaheranwa Yussuf arasaba FERWAFA korohereza abafana bakagaruka muri Stade

Mu Rwanda bitewe n’icyorezo cya COVID-19, kuva muri Werurwe 2020, nta mufana wari wongera kwinjira muri Stade agiye kureba imikino runaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru.

Gusa mu yindi mikino, cyane cyane iy’amaboko nka Basketball na Volleyball ho abakunzi b’iyi mikino batangiye kwemererwa kugaruka muri za Stade ariko bakubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Aha ni ho bamwe mu bayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru bahera basaba FERWAFA ko yashyiraho ingamba zifasha abafana kugaruka muri Stade kuko amafaranga bishyura yunganira amakipe mu mibereho ya buri munsi.

Perezida wa Gorilla FC, Hadji Mudaheranwa Yussuf aganira na UMUSEKE yabimburiye abandi gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, korohereza abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bakagaruka muri Stade.

Ati “FERWAFA ahubwo yarakererewe, kuko n‘iyi mikino ya gicuti yagombye kuba yarandikiye Minisiteri ya Siporo bakatwemerera kugira ngo abafana baze ku bibuga. Babikore vuba kuko bizadufasha.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda banyotewe cyane no kugaruka kuri Stade, ariko kandi ko n’amakipe azabyungukiramo mu bijyanye n’amikoro.

Ati “Abanyarwanda banyotewe kureba umupira. Ariko n’amakipe ubwa yo dukeneye kwinjiza amafaranga kuko tumaze imyaka ibiri dusohora amafaranga nta kintu na kimwe twinjiza. Icyo FERWAFA yakwandikira inzego bireba ibisaba, hanyuma ibisabwa byose tukabikora ariko abafana bakagaruka kuri Stade.”

- Advertisement -

Gorilla FC igomba kongeramo abandi bakinnyi batatu b’abanyamahanga nk’uko uyu muyobozi wayo yabyemereye UMUSEKE. Avuga kandi ko akurikije ikipe bafite, abona izaba iri mu zizahangana n’izindi zitwa ibigugu mu Rwanda.

Umwaka ushize, iyi kipe byayisabye gutsinda Sunrise FC umukino wa shampiyona w’umunsi wa nyuma ngo yizere kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Imaze kwinjiza abakinnyi bashya barimo Duru Mercy Ikenna wavuye muri AS Muhanga, Ndoli Jean Claude wavuye muri Musanze FC, Lanssine Keita wakiniraga Élephant yo muri Guinée Konakry, Tuyishime Eric wavuye muri Mukura VS, Emmanuel Sanogo na Karema Eric wavuye muri Espoir FC.

Iyi kipe kandi iri gutozwa n’abatoza bashya yaba umukuru n’umwungiriza we. Umutoza Rutayisire Edouard ni we wungirije Sékou Somparé ukomoka muri Guinée Konakry.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW