Mme Idamange Yvonne yakatiwe gufungwa imyaka 15

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umugore wamenyekanye kuri YouTube avuga ko agaragaza akarengane k’Abanyarwanda, nyuma akaza gutabwa muri yombi ashinjwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Urukiko rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo.

Mme Idamange yafatiwe Kicukiro aho atuye (Archives)

Idamange Iryamugwiza Yvonne, akurikiranyweho ibyaha birimo Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, Gutangaza amakuru y’ibihuha, no Gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguwe imibiri y’abazije Jenoside.

Urukiko rwamuhamije ibyaha byose aregwa kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, rumukatira gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Me Gashema Felicien umwunganira mu Mategeko yabwiye Umuseke ko ntacyo yatangaza ku cyemezo cy’Urukiko atabanje kuvugana n’umukiliya we.

Ati “Icyemezo cyafashwe mu mwanya saa tanu (11h00 a.m) ntabwo natanga ‘opinion’ yanjye ntaravugana na nyirarwo.”

Idamange wafashwe mu kwezi kwa Gashyantare 2021 kugeze hagati, icyo gihe Umuvugizi w’Ubugenzacyaha yavuze ko Akurikiranyweho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Nyuma mu Rukiko Ubushinjacyaha bwavuze ko bumukurikiranyeho ibyaha 6 ari byo:

1. Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda
2. Gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
3. Gutanga Sheki zitazigamiye
4. Gutangaza amakuru y’ibihuha
5. Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’igihugu,
6. Gukubita no gukomeretsa

- Advertisement -

https://p3g.7a0.myftpupload.com/urukiko-rwanzuye-ko-mme-idamange-aburanishwa-mu-muhezo-ahita-yihana-inteko-imuburanisha.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW