Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana,yavuze ko ababazwa cyane n’abayisilamu bitiranya idini ya Islam ndetse n’ibikorwa by’ubutagondwa bagamije kwibasira inyoko muntu.
Ibi Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana,yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Nzeri 2021 mu kiganiro na RBA.
Ibi uyu muyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda abitangaje mu gihe mu Rukiko ruburanisha imanza Mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ruhereye I Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, hari abakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba bahoze mu idini ya Islamu.
Sheikh Salim Hitimana,yavuze ko abasilamu bakora ibikorwaby’ubuhezanguni bitwaje idini bari mu buyobe kuko Islamu yamamaza urukundo ndetse kurengera ikiremwa muntu .
Yagize ati “Idini ya Islam ni idini ryamamaza urukundo ndetse n’imibanire hagati y’abantu.Ibyo byaha by’ubuhezanguni , byo kwibasira inyoko muntu, Islam yabihaye ibihano bikomeye cyane ku buryo binarenze ibindi bihano bitangwa mu yandi mategeko .”
“Ntabwo umuntu yazizwa uko yaremwe cyangwa imitekerereze ye cyangwa imyumvire ye. Bityo rero Islam ni ibyaha yamagana cyane.”
Umuyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda yavuze ko Islam ibabazwa cyane n’abagize idini bishora mu bikorwa bigayitse ariko bigatanga umukoro wo kubirwanya.
Ati “Mu by’ukuri iyo twumvise hari abavandimwe b’abayisilam bijanditse cyangwa bashobora kuba bagaragaye mu bikorwa nk’ibyo,biratubabaza bikadutera n’agahinda ariko bikaduha umukoro no kureba n’iki cyakorwa kugira ngo abantu bave muri iyo myumvire idasobanutse kuko nta naho ishingiye mu mahame twe twemera nk’abayisilamu.”
- Advertisement -
Mufti yavuze ko kuri ubu hari gutangwa inyigisho by’umwihariko ku rubyiruko ndetse n’abandi bari mu bindi by’iciro .
Mfuti yavuze ko mu myaka itatu ishize hagiye hagaragara abantu bafite iyo imyumvire bishingikirije Islam gusa kubera kwigishwa hari abahinduye imyumvire.
Ati “Hari aho wahuraga n’abantu bafite iyo myumvire bityo bakabibamo ariko nyuma yaho hatangiye gahunda zo kwigisha no gukurikirana ,Nk’uko mubizi kino kibazo ni mva mahanga ntabwo gisanzwe mu buzima n’imyemerere y’abayisilamu mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Dufite abantu bagenda bakura inyigisho ku mbuga nkoranyambaga aho ahura n’umwarimu uvuga ku bintu nk’ibyo,abigoretse uko ashaka utazi n’impamvu zabimuteye , akaba arabyakiriye, nk’urubyiruko agatangira kwibaza ko ari ryo dini ndetse ko ari nawe murongo rigenderamo ariko nyuma yaho tubibonye habayeho gufata ingamba no kwegera aho tubona icyo cyuho tugerageza kubahindura imyumvire.”
Mu bihe bitandukanye hirya no ku Isi , hakunze kumvikana abayoboke b’idini ya Islam bagendera ku mahame akaze, aho biyitirira iri dini bagakora ibikorwa by’iterabwoba ndetse bakibasira inyoko muntu.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW