Min Gatabazi yasabye ba nyiri utubari kuzarinda abakiliya kwandura Covid-19

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yamaze impungenge Abanyarwanda bari bafite nyuma y’uko utubari twemerewe gufungura mu byiciro tuzinjirwamo n’abakingiwe, avuga ko kujyamo bitazasaba kuba warakingiwe Covid-19 cyangwa wipimishije kuko bataragera ku kigero cyiza cyo gukingira.

Gupima umuriro biri mu byibanze kumenya uko umuntu ahagaze mu bwirinzi bwa Covid-19

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, ku wa Kabiri iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasuzumaga ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yanzuye ko utubari dufungura mu byiciro ku mabwiriza azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi ndetse n’Ikigo RDB.

Izi ngamba nshya zafunguye utubari zigomba gutangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri kugeza ku wa 13 Ukwakira 2021.

Agaruka kuri aya mabwiriza mashya, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yahumurije Abanyarwanda ko kujya mu kabari bitazasaba kuba umuntu yarakingiwe, gusa avuga ko ingamba zo kwirinda zigomba kubahirizwa.

Ati “Tugiye kwiga uko akabari kazaba kameze, kazaba kubahirije ibiki kugira ngo kadakwirakwiza Covid-19. Inama z’umutekano zitaguye z’Akarere zizajya zicarana n’abakora ubwo bucuruzi bw’utubari, amaresitora n’amahoteli, maze barebe uko aho bakorera hagomba kuba hateye, uburyo bwo kwirinda no guhana intera.”

Yakomeje agira ati “Tuzatangira tunabaze ibyangombwa niba umuntu yaripimishije cyangwa yikingije. Ntabwo hose byakorwa kuko abantu mu gihugu hose ntabwo barikingiza, ntabwo wavuga ko abikingije ari bo bonyine bajya mu tubari, kandi waremeye ko dufungura.”

Minisitiri Gatabazi, yasabye ba nyiri utubari kugira uruhare mu gukumira icyorezo cya Covid-19, gusa ngo hazaba hari amatsinda y’abantu bashinzwe iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

Ati “Ba nyiri utubari bagomba kugaragaza uruhare rwabo nyuma yo gufungurirwa. Barinde abakiliya babo kuko nibandura bazaba bahombye, n’umukozi we namutakaza azaba ahomba kandi na we ubwe yakwandura. Nyuma yo kugenzura ibisabwa ngo akabari gafungure, inzego z’umutekano n’abandi ku bufatanye n’abaturage tuzakora amatsinda agenzura uko utu bubari duteye n’uko dukora.”

- Advertisement -

Asobanura ukuntu utubari tuzafungura mu byiciro, Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko utubari twose tutazahita dufungura kuko hazajya hafungura uwujuje ibisabwa ngo akabari gakore nk’uko byagenjwe ku nsengero.

Gusa ngo bazajya basuzuma uko ayo mabwiriza yubahirizwa bityo ngo ibihano birateganyijwe ku bazayarengaho, aboneraho gusa utubari tuzemererwa gukora kuba bakorera hanze aho bishoboka aho gukorera ahantu hafunganye.

Abanyarwanda bongeye kwibutswa ko kuba bakomorewe amasaha hamwe akiyongera atari igihe cyo kudohoka, bityo ngo bakwiye gukomeza kumva ko icyorezo cya Covid-19 kigihari, bityo ngo baramutse biraye ingamba zakongera zigakarishywa.

Mu mujyi wa Kigali amasaha yo gutaha akaba ari saa tanu z’ijoro(11:00pm) ibikorwa byemerewe gukora bigafunga saa yine, abatuye uyu mujyi bafite hejuru y’imyaka 18, abarenga 70% bakaba bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 .

Ishusho ya Covid-19 mu Mujyi wa Kigali ikaba ihagaze neza, kuko ukwezi kwa Kanama na Nzeri abarwayi bakirwa mu bitaro bagabanutse, amavuriro nka Kanyinya yabitagaho akaba yarafunzwe. Mu isuzuma riheruka gukorwa hirya no hino muri Kigali, mu bantu ibihumbi bitanu (5000) bapimwe habonetsemo 20 bari banduye, barindwi muri bo bari baturutse mu turere nka Gicumbi n’ahandi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko gukingira bigomba gukomeza gushyirwamo imbaraga, yemeza ko nibaguma ku muvuduko bafite wo kwakira inkingo, uyu mwaka uzarangira 30% by’igihugu bamaze gukingirwa. Ahishura ko mu Cyumweru gitaha u Rwanda ruteganya kwakira inkingo zigera kuri miliyoni.

Yibukije kandi abantu bahawe urukingo rwabo rwa mbere barengeje igihe cyo gufata urwa kabiri kwihutira ku mafuriro atanga inkingo kurufata kuko iki cyorezo gihari kandi kica, bagaterwa ubwoba n’ubwoko bushya buri kugaragara mu mahanga buca amarenga ko bukaze cyane.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW