Min. Munyangaju na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY baritabira kongere ya UCI

webmaster webmaster

Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Nzeri 2021 nibwo kongere y’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI), yabereye mu Bubiligi ahari kubera shampiyona y’isi y’uyu mukino.

Minisitiri wa siporo AuroreMunyangaju na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY baritabira kongere ya UCI ibera mu Bubiligi

Ni inama ibaye nyuma y’amasaha macye u Rwanda rwemerewe kuzakira shampiyona y’isi ya 2025, shampiyona izaba ikinwa ku nshuro ya 98 kuko iy’uyu mwaka ari iya 94.

Muri kongere ya UCI bazashimangira gahunda y’uko u Rwanda ruzakira shampiyona y’isi ndetse hanaganirwe kuri buri ngingo yatuma umukino w’amagare urushaho gutera imbere ndetse banemeze amarushanwa mpuzamahanga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, muri iyi kongere haraba harimo Murenzi Abdallah Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda (MINISPORTS), Aurore Mimosa Munyangaju.

U Rwanda ruzakira shampiyona y’isi y’umukino w’amagare ya 2025 (2025 UCI Road World Championships), ruhite ruca agahigo ko kuba ari igihugu cya mbere muri Afurika kibigezeho.

Shampiyona y’isi ya 2025 si u Rwanda rwayishakaga rwonyine kuko n’igihugu cya Maroc cyari cyaratanze ubusabe ariko birangira u Rwanda rugaragaye ko rufite ibisabwa kugira ngo rwakire iri siganwa mpuzamahanga riba rihuriza hamwe abakinnyi bose bakomeye ku rwego rw’isi baba bakinira amakipe y’ibihugu bavukamo.

UMUSEKE.RW