Rayon Sports yatsinze Musanze FC mu mukino wa gicuti

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ibifashijwemo n’Umunya- Cameroun, Essombe Willy Onana, Rayon Sports yatsinze Musanze FC 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatanu.

Essombe Willy Onana ni we watsindiye Rayon Sports

Rayon Sports yari yiganjemo abakinnyi benshi b’abanyamahanga bakiri mu igeragezwa mu gihe umutoza wa Musanze FC, Frank Ouna, yarebaga abakinnyi yaguze uko bahagaze.

Kuri uyu wa Gatanu, umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports, yakinnye adafite abarimo umunyezamu Hategekimana Bonheur umaze igihe gito atangiye imyitozo, ndetse na Mico Justin na Mitima Isaac bavunitse.

Ku munota wa gatandatu gusa, Rayon Sports yahushije igitego cyabazwe ku mupira wahinduwe n’Umunya-Mali Sanogo Souleyman, ariko Umunya-Sénégal Mpongo Blaise Sadam ananirwa kuwukoraho arebana n’umunyezamu Nshimiyimana Pascal.

Nyuma y’iminota 20, amakipe yombi yakinaga asatirana ariko nta buryo bugana mu izamu bwabonetse. Rayon Sports yahise ikora impinduka ubwo Nishimwe Blaise wavunitse yasimburwaga na Mugisha François ’Master’.

Sanogo Souleyman ukina ku mpande asatira izamu ni umwe mu bakinnyi bigaragaje ku ruhande rwa Rayon Sports mu minota 30 ibanza ndetse yagize uruhare mu buryo bw’ishoti ryatewe na Niyigena Clément rica hejuru gato y’izamu.

Mpongo Sadam byasaga n’ibyanze burundu, yasimbuwe na Nwosu Samuel Chukwudi wongeye kugerageza amahirwe ye muri Rayon Sports.

Ku ruhande rwa Musanze, Nyirinkindi Saleh na Namanda Luke Asula bagoraga ubwugarizi bwa Rayon Sports banyuze mu mpande mu gihe uburyo bumwe bwiza babonye mu minota 40 ibanza ari ishoti ryatewe n’uyu Munya-Kenya rijya ku ruhande.

- Advertisement -

Niyonshuti Gad na Dushimumugenzi Jean bananiwe gukuraho umupira wari uvuye kuri Ndizeye Samuel, bawuteranwa na Mugisha François ’Master’ mu rubuga rw’amahina, ariko ku bw’amahirwe make ya Rayon Sports ujya hejuru y’izamu.

Ndizeye Samuel yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Nyirinkindi Saleh inyuma gato y’urubuga rw’amahina. Uyu mukinnyi wa Musanze FC, yahise atera umupira wanyuze imbere y’izamu mu buryo bwa nyuma bwabonetse mu gice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi : Muvandimwe Jean Marie asimbura Mujyanama na Bashunga Abouba asimbura Hakizimana mu izamu ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe Habyarimana Eugène na Niyitegeka Idrissa bagiyemo ku ruhande rwa Musanze FC.

Nyuma y’iminota itanu amakipe yombi avuye kuruhuka, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Essombe Willy Onana ku mupira muremure yacomekewe uvuye mu kibuga hagati nyuma yo guterwa na Niyigena Clément.

Onana yashoboraga kandi gutsinda igitego cya kabiri nyuma y’iminota ine, ariko umupira yatereye mu rubuga rw’amahina ukurwamo na Nshimiyimana Pascal wawushyize muri koruneri.

Bright Karley Appenkro yasimbuye Sembi Hassan wavuye muri Tanzania, Mumbele Siaba Claude asimbura Souleyman Sanogo ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe Nshimiyimana Imran yajyanyemo na Niyonsenga Ibrahim ku ruhande rwa Musanze FC.

Gakwavu Jean Berchmas wasimbuye Niyigena wavunitse, Manace Mutatu na Byumvuhore Tresor ni bamwe mu bakinnyi binjiye mu kibuga nyuma ku ruhande rwa Rayon Sports yabonye uburyo bubiri bwiza burimo ishoti ryatewe na Nsengiyumva Isaac wagize umukino mwiza, rica ku ruhande mu gihe iryatewe na Nwosu Samuel yawuteye mu biganza bya Nshimiyimana.

 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports : Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Mujyanama Fidèle, Nishimwe Blaise, Nsengiyumva Isaac, Sembi Hassan, Sanogo Souleyman, Niyigena Clément, Mpongo Blaise Sadam na Essomba Willy Onana.

Musanze FC: Nshimiyimana Pascal, Nyandwi Saddam, Niyonshuti Gad, Ndagijimama Ewing, Dushimumugenzi Jean, Nshimiyimana Clément, Nyirinkindi Saleh, Nkundimana Fabio, Kwizera Jean Luc, Eric Kanza Angua na Namanda Luke Asula.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

ANDI MAFOTO

Essombe Willy watsindiye Rayon Sports igitego

AMAFOTO@Rayon Sports Twitter

UMUSEKE.RW