Kicukiro: Abatuye Akagari ka Nunga bibukijwe kudakerensa Covid-19 no kubiharira ubuyobozi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage batuye Akagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga bongeye kwibutswa kutadohoka ku kwirinda Covid-19 bibutswa ko igihari, bisabwa kureka kuruhanya kwirinda babiharira ubuyobozi gusa, ni mu gihe ba Mutwarasibo basinyanaga imihogo na ba Mudugudu mu rwego rwo kurushaho kuba indashyikirwa mu guhashya Covid-19.

Abaturage bakoze urugendo mu Kagari kose bakangurira abantu kwirinda Covid-19

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Nzeli 2021, mu bukangangurambaga bwatangijwe mu Kagari ka Nunga, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, aho bugamije kurushaho kwibutsa abantu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ubu bukangurambaga bwakozwe muri aka Kagari ka Nunga hamanikwa ibyapfa byibutsa abantu ingamba zo kwirinda Covid-19, hashyirwaho za kandagira ukarabe ariho ibirango byibutsa abantu kutadohoka, ndetse n’abaturage bongeye guhiturwa kutarenga ku mabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye ubu bukangurambaga  bo mu Kagari ka Nunga mu murenge wa Gahanga, bashimangiye ko kurushaho kuba bandebereho mu guhashya iki cyorezo bityo ngo amarushanwa yashyizweho n’Umujyi wa Kigali ngo ntakabuza bazayegukana mu byiciro barimo by’imidugudu itatu izitwara neza mu guhashya Covid-19.

Nyiransabiyumva Sifa, atuye mu Mudugudu wa Rugasa, Akagari ka Nunga, Umurenge wa Gahanga, nk’umwe mu barwaye Covid-19 akayikira ngo ntakwirara kuko yamudindije.

Ati “Narwaye Covid-19, ingiraho ingaruka mu bukungu kuko ibyo nari nariyemeje ntabigezeho. Twiyemeje gufatanya n’ubuyobozi tugahashya iki cyorezo twibutsa abakirara ko iyi ndwara igihari kandi yica bityo tugafatanya kuyitsinda.”

Benimana Olivier, nawe yari mu bitabiriye ubu bukangurambaga bwo kwibutsa abantu kurushaho kwirinda, gusa yanarwaje umuvandimwe we ibintu byamusigiye isomo rikomeye ryo kutadohoka, ari naho ahera asaba abaturarwanda kwirinda.

Yagize ati “Ubu bukangurambaga budusigiye ikintu  kinini kuko bwongeye kudukangura no gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Twihaye ingamba zo kurushaho gukaraba kenshi isabune n’amazi meza, kwambara neza agapfukamunwa kandi tukareka kuruhanya n’ubuyobozi kuko iki cyorezo kigihari.”

- Advertisement -

Uzarama Jean Marie Vianney, nawe ni umwe mu baturage bari muri ubu bukangurambaga, uretse kuba yaranduye Covid-19 akayikira byamusigiye isomo rikomeye ryo kwirinda. Ari naho ahera asaba abandi kwitabira guhabwa urukingo kandi abakingiwe bakareka kurwitwaza ngo badohoke.

Ati “Covid-19 ntitoranya kuko ifata buri wese, ntiwamenya aho uri buyandurire kuko hose wayihakura. Abantu ntibareke kwirinda bitwaje ko bakingiwe, ubu nge mfata umwanya wo kwipimisha ku bushake n’abandi nabasaba kujya bisuzumisha bakareba uko bahagaze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nunga, Umutoni Happy, yavuze ko gutegura ubu bukangurambaga ari mu rwego rwo gukomeza ubudasa muri gahunda ya Imana Ifasi bongera kurushaho kwibutsa abaturage ko Covid-19 ntaho yagiye.

Ati “Iyi ni gahunda y’ubudasa, nk’Akagari ka Nunga twatekereje uburyo bwo kurushaho kwimakaza umuco wa Imana Ifasi. Twakoze urugendo ruzenguruka akagari kose twibutsa abatuye Nunga ko bagomba gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bityo tukabasha kuyirandura burundu ku buryo ntawazabura ubuzima kubera iki cyorezo, turimo dukangurira abantu urugo ku rundi, tubibutsa gukaraba intoki n’amazi meza n’ibindi.”

Imihigo yasinyanywe hagati ya ba Mutwarasibo na ba Mudugudu ngo ni mu rwego rwo gishyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 urugo ku rundi, bityo buri Sibo ikabaho itarangwamo iki cyorezo.

Umutoni Happy yaboneyeho gusaba abatuye Akagari ka Nunga n’Abaturarwanda muri rusange kudaharira ubuyobozi ingamba zo kwirinda, ahubwo nabo bakabigira ibyabo, bityo ngo ni bafatanya nta kabuza iki cyorezo bazagitsinda.

Umukozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Gahanga, Mapambano Fiston, wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, yasabye abantu kumva neza amabwiriza ariho yo kwirinda Covid-19 bityo ngo Umurenge wabo biteguye kwegukana imodoka izahabwa Umurenge wahize indi muri Kicukiro muguhashya iki cyorezo.

Ati “Intego y’ubu bukangurambaga ni ukongera kwibutsa amabwiriza ariho ndetse bakarushaho no kuyubahiriza, nibabyumva bizadufasha nk’ubuyobozi kurwanya iki cyorezo. Umurenge wa Gahanga natwe turi mu marushanwa n’indi mirenge rero ibi nibyo bizadufasha gutsinda indi mirenge ya Kicukiro. Intego si ibihembo ni ugutsinda iki cyorezo.”

Yongeye kwibutsa utundi tugari tugize umurenge wa Gahanga gukora nk’akagari ka Nunga maze bagashyira hamwe mu kubahiriza ingamba zo kwirinda mu rwego rwo kurandura Covid-19.

Akagari ka Nunga kabereyemo ubu bukangurambaga biswe “WIRUHANYA COVID-19 IRACYAHARI”, kagizwe n’imidugudu 6 n’amasibo 64. Abayobozi b’amasibo bakaba basinyanye imihigo n’abayobozi b’imidugugu mu rwego rwo kurushaho kwimakaza no kumva neza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ubu bukangurambaga bukaba bwaratangiriye ku murenge wa Gahanga tariki 13 Nzeli 2021, ibi ni mu rwego rwo kujyana na gahunda y’umujyi wa Kigali yo guhashya Covid-19, aho hashyizweho n’ibihembo harimo imodoka izatsindirwa n’umurenge muri buri karere.

Uru rugendo rw’ubukangurambaga rwari rwitabiriwe n’abatuye aka Kagari n’urubyiruko rw’abakorerabushake.
Hirya no hino mu Kagari ka Nunga hashinzwe ibyapa byibutsa abantu ingamba zo kwirinda Covid-19.
                                                                           Basinye imihigo yo guhashya Covid-19.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW