Nyaruguru: Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage 100 amabati

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu Tugari twa Gahurizo na Rugerero mu Mjurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa 23 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage 100 amabati yo gusakara ubwiherero bwabo butari busakaye, ni mu rwego rwo guteza imbere isuku n’imibereho myiza.

Guverineri Kayitesi Alice yasabye abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu gihembwe cy’ihinga 2022A no gutegura abana bazajya ku ishuri.

Igikorwa cyo gutanga aya mabati cyari kiyobowe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze.

Guverineri Kayitesi Alice  yakanguriye abaturage guhora barangwa n’isuku kuko ariyo  soko y’ubuzima bwiza. Yabasabye kwirinda ingeso mbi y’ubuharike kuko nayo iri mu biteza umutekano muke.

Yagize ati” Ni byiza kuba Polisi y’u Rwanda ibafashije muri iki gikorwa cyo kwiteza imbere mu mibereho myiza. Kugira ubwiherero busakaye ni kimwe mu bigize isuku, ubu bwiherero bwanyu ntibirangirire mu kubusakara gusa  ahubwo muzakomeze kubugirira isuku. Mubwubake bukomere, mu bukinge kandi mujye mubupfundikira, ubwiherero butameze neza nibwo buvamo indwara zitandukanye kandi zikomeye.”

Yakomeje akangurira abaturage gukora cyane bakiteza imbere bakabikora bibumbira mu makoperative. Yanakanguriye abaturage gushishikariza abana kujya mu mashuri kuko aribo u Rwanda rw’ejo hazaza.

Guverineri Kayitesi yabasabye kwirinda amakimbirane ,kubyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere Leta ikomeje kubagezaho.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo yibukije abaturage ko iyo badafite isuku nta buzima bwiza baba bafite kandi iyo nta mibereho myiza nta mutekano baba bafite.Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yabahaye amabati mu rwego rwo guteza imbere isuku yo soko y’ubuzima bwiza.

Yagize ati ”Ubwiherero bufite isuku ni ingenzi mu muryango kuko ubudafite isuku nibwo usanga buturukaho indwara zituruka ku isuku nkeya, umuryango uhorana uburwayi nta mutekano  uba ufite. Aya mabati arabafasha gukemura ikibazo  cy’isuku nkeya.”

ACP Tembo yakomeje akangurira aba baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo  gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

- Advertisement -

Ati” Uyu murenge wanyu wa Kivu murabizi ko ukora ku ishyamba rya Nyungwe kandi murabizi ko mu bihe bitandukanye muri iri shyamba hagiye haturuka abagizi ba nabi bakaza guhungabanya umutekano w’Igihugu. Turabakangurira kujya mwihutira gutanga amakuru hakiri kare, mukayageza ku bayobozi mu nzego z’umutekano zibegereye cyangwa abayobozi mu nzego z’ibanze.”

Mbarubukeye Charles ni umuturage w’imyaka 54 , ari mu baturage bahawe amabati na Polisi kugira ngo asakare ubwiherero bwe. Yashimiye cyane Polisi ku gikorwa yabakoreye.

Ati” Turashimira Polisi yacu ku bikorwa ikomeje kudukorera, aya mabati twari tuyacyeneye cyane kuko wasangaga bitugora cyane iyo imvura yabaga yaguye. Bigiye kudufasha kwimakaza isuku mu ngo zacu, ubwo tubonye isakaro ry’ubwiherero ibisigaye byose natwe tuzabyikorera.”

Abaturage bagaragaje ko bumvise inama n’impanuro bahawe n’abayobozi ariko cyane cyane bashimangira ko umutekano w’Igihugu ari ingezi kandi nabo bagomba kuwugiramo uruhare batangira amakuru ku gihe.

Muri uru ruzinduko, Guverineri Kayitesi Alice yashyikirije abaturage batishoboye amabati 200 yatanzwe na Polisi y’u Rwanda.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW