Mu myenda ya Gisirikare, Perezida Kagame yashimye Ingabo zabohoye Cabo Delgado

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida wa Repubulika Paul Kagame  akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique ku kazi keza zimaze gukora mu Ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Paul Kagame yavuze ko akazi aribwo kagitangira ko guhashya ibyihebe.

Mu myenda ya gisirikare, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi baganiriye n’Ingabo na Polisi bari mu butumwa bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Mozambique bafatanyije n’Ingabo z’icyo gihugu.

Ingabo 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi ziri muri Mozambique aho zifatanya n’igisirikare cy’iki gihugu (FADM) ndetse n’izavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Mu kigo cya gisirikare giherereye i Pemba mu murwa mukuru w’Intara ya Cabo Delgado aho ari kumwe na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi bagiranye ibiganiro n’ingabo z’ibihugu byombi ziri ku rugamba rwo kugarura umutekano n’ituze mu ntara ya Cabo Delgado by’umwihariko mu bice byari byarayogojwe n’ibyihebe.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibimaze kugerwaho n’izo ngabo ari umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi ashimangira ko nubwo hari akandi kazi gasigaye ibimaze kugerwaho bitanga icyizere cy’intsinzi.

Yagize ati “Kuri ubu akazi kongeye gutangira, hari akazi twakoze kuva mu ntangiriro mu kubohora aka gace, akazi kazakurikiraho ni ukurinda aka gace no guharanira ko kongera kubakwa bushya.’’

“Akazi navuze kakomeje ni ako kurinda no gucunga aka gace no guharanira ko abaturage basubira mu byabo ndetse bagakora akazi kabo. Ibyo byose, abaturage na Perezida wa Mozambique ni bo bari imbere yabyo, bazatumenyesha uburyo tuzakomeza n’igihe tuzamara. Ba nyir’ubwite ni bo bazabitubwira.’’

Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, birukanye inyeshyamba mu mijyi itandukanye zari zarigaruriye, harimo n’uw’ingezi wa Mocimboa Da Praia, hari kandi Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Njama n’iyindi.

- Advertisement -
Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari i Cabo Delgado ubwo bakiraga Perezida Kagame na Perezida Nyusi

 

Ingabo za Mozambique zifatanyije niz’u Rwanda mu guhashya imitwe y’ibyihebe.

 

Perzida Paul Kagame na mugenzi we Philip Nyusi i Cabo Delgado

 

Mu myambaro ya Gisirikare Perezida Kagame yavuze ko intsinzi i Cabo Delgado iri hafi kugerwaho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: RBA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW