Kamonyi: Baravuga ko udatanze “Byeri” akurwa ku rutonde rwa VUP

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu Kagari ka Kigese mu murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko  basubizwa ku rutonde rwabagomba guhabwa ubufasha  muri gahundaya VUP ndetse n’ingoboka igenewe abatishoboye.

                                                                                 Ibiro by’Akarere ka Kamonyi.

Bamwe mu baganiriye   n’UMUSEKE bavuze ko  batasobanuriwe impamvu yo gukurwa kuri urwo rutonde cyane ko imibereho itahindutse, barya ari uko baciye incuro.

Aba bavuga ko impamvu nyamukuru yo gukurwa kuri urwo rutonde, ari uko inshuro nyinshi bakunze  gusabwa gutanga   ruswa aho babwirwaga ko  nibadasengera ngo bagure “Byeri” badasubizwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa iyo  nkunga.

Umwe yagize ati “Nakoraga muri VUP.Ejo bundi basohoye urutonde rusohoka nanjye ndiho.Gusa sinahita njyayo kuko rwasohotse nari ndwaye. Aho nkiriye , ngiyeyo barambwira ngo umwanya wanjye, bawuhaye abandi.”

 Yakomje ati “ Nkomeje guperereza nsanga ko umwanya wanjye bawugurishije.Hari ukuntu umuhuzabikorwa wa VUP bamuha amafaranga ya “Byeri”, agahita agutangira umwanya.”

Uyu mubyeyi yavuze ko mu buryo bwo gushyirwa ku urutonde byari bisanzwe bikorwamo hatagaragaramo amanyanga bityo ko batunguwe no  gusabwa kubanza gusengera.

Yagize ati “ Ukuntu twari tubimenyereye, iyo hasohokaga urutonde rucapweho na machine, ukisangaho izina rya we ko uri mu bakora mu muhanda wakoraga kuko twumvaga nta yindi mbogamizi. Nasohotse ku rutonde rw’abakora mu muhanda , ninjiye mu kazi umuhuzabikorwa araza arambwira ngo izina rya nge ryasubiye mu Karere no mu Murenge, bahita bashyiramo undi.”

 Uyu mubyeyi yavuze ko yaje kubwirwa ko nasengerera uwo muyobozi azamufasha kumushyira ku rutonde.

- Advertisement -

 Yagize ati Yarambwiye ngo erega sindya ruswa ariko umuntu wamuguriye icupa naguteretera umwanya.”

 Uyu mubyeyi yavuze ko  mbere yo gushyirwa ku rutonde habanje gukorwa ibarura ry’abaturage batishoboye ahanini bitewe n’imibereho  bari bbayemo ari nabwo yaje gushyirwa kuri urwo rutonde.

Yavuze ko we yasohotse ku rutonde rw’abagomba gukora mu muhanda kuko yari agifite imaraga  gusa ko hari abandi bagombaga guhabwa ingoboka nabo bakuwe ku rutonde.

Iki kibazo kandi agihuriyeho  n’undi utifuje ko umwirondo we utangazwa, yavuze ko nawe yakuwe ku rutonde  abwirwa ko hagabanyijwe abakozi gusa asabwa ko nagira icyo atanga ari buhabwe umwanya.

Yagize ati “Hajeho gahunda yo kugabanya abakozi, barabaganya.Nza gutangazwa nabo twagabanyirijwemo rimwe, baje gusubizwamo batanze akantu .Nange barambwiye niba ugafite , uze nkwandikishe usohoke mu bandi.”   

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Umugiraneza Malta, yavuze ko abakuwe ku rutonde basanzwe bahabwa ingoboka  bamaze kurusubizwaho ku buryo muri uku kwezi bazabona ubufasha bwabo.

Yagize ati “ Mu bantu byibuze bahabwaga ingoboka, uretse ku batarahise basohoka ku rutonde , kuri kuno kwezi kwa Nzeri abari ku rutonde bazahabwa amafaranga.Bose bazahabwa amafaranga yabo.”

Uyu muyobozi yavuze ko abakoraga muri VUP bo bari barakuwe ku rutonde batazasubizwamo nubwo adatanga impamvu yabyo .

Aba baturage bavuze  ko harebwa uburyo bafashwa gusubizwa ku rutonde kuko babayeho mu mibereho mibi kandi amafaranga bakuraga VUP yarabafashaga kwikemurira ibibazo bitandukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW