Kayumba Christopher yitabye  urukiko  asaba guhabwa umwanya  agategura dosiye

webmaster webmaster

  Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021, Dr Kayumba Christopher yitabye urukiko rwa Kicukiro aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Kayumba yarasezerewe na muganga ari ikimenyetso cy’uko yamaze gukira

Kuwa 9 Nzeri 2021 nibwo , Umunyapoliti akaba yarahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christophe yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)  akekwa gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha.

Ni iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga aho Dr Kayumba Christopher ari kumwe n’Umunyamategeko we Me.Ntirenganya Jean Bosco, bari gereza ya Polisi ya Kicukiro , umucamanza ari  ku rukiko rw’ibanze  rwa Kicukiro.

Mu rukiko Dr Kayumba Christopher yagaragaje inzitizi z’uburwayi no kuba atarahawe umwanya mu gutegura dosiye ikubiyemo ibirego kugira ngo atangire kuburana ndetse ko atameze neza kandi ko mu mpapuro za muganga zigaragaza ko agomba kwitabwaho by’umwihariko bityo asaba ko urubanza rwasubikwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Kayumba yarasezerewe na muganga ari ikimenyetso cy’uko yamaze gukira bityo ko  atakagombye gusaba isubika rubanza.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi  ko mu mabazwa yose yakoreshejwe mu bugenzacyaha no mu bushinjacya bityo ko atakagombye kwitwaza ko atazi ibikubiye muri dosiye.

Ku rundi ruhande  uwunganira mu mategeko Dr Kayumba Christopher, Me.Ntirenganya Jean Bosco, yabwiye urukiko ko ari uburenganzira yemerewa n’amategeko bwo guhabwa igihe gihagije ndetse n’ibyangombwa kugira ngo abashe kwitegura kuburana.

Me Ntirenganya yavuze kandi ko ari bwo yari agishyikiriza  umukiriya we dosiye y’ibirego kuko nawe ari bwo yari akiyibona kubera ibibazo by’ikoranabuhanga byamugoye.

- Advertisement -

Urukiko rubajije Dr Kayumba igihe yifuza cyamufasha gutegura dosiye, yavuze ko yahabwa ibyumweru bibiri byo kwitegura kubera ko  hagikusanywa ibirego ari nako abifatanya no kwivuza.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko bwagena igihe cya hafi .Bwavuze kandi ko muganga kuba yarasezereye Dr Kayumba ari uko yabonaga yakize  bigahurirana n’uko agiye kuburanishwa.

Dr Kayumba hamwe n’umwunganizi mu mategeko  bavuze ko  bagiye gushyikiriza urukiko inyandiko ya muganga igaragaza ko agomba kwitabwaho mu buryo budasanzwe.

Nyuma yo kumara umwanya humvwa  uruhande rw’ubushinjacyaha ndetse na Dr Kayumba, umucamanza yasabye ko urukiko rusubikwa, rukazasubukurwa kuwa 28 Nzeri 2021.

Dr Christopher Kayumba wahoze ari Umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’ishyaka Rwandese Platform for Democracy’ (RPD) ndetse usanzwe ari umusesenguzi muri Politiki,  muri Werurwe uyu mwaka yashinjwe gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa yigishije.

Muri Nyakanga 2020 nabwo yakatiwe n’Urukiko  igifungo cy’umwaka umwe nyuma yaho rumuhamije ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege cyangwa gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: VOA

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW