Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Abaturage batuye mu Kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, barashinja uwitwa Muhizi Ildephonse kubateza abakozi be biyise “Intare” bakabahohotera aho bababuza guhinga no kugira igikorwa bakorera mu gishanga cy’ahari haragomerewe amazi y’umugezi wa Nyabarongo ubwo bubakaga urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo I ruherereye mu Murenge wa Mushishiro.
Ubwo hubakagwa urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo, mu Murenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga, byabaye ngombwa ko amazi agabanywa kugira ngo ibikorwa bikorwe neza, nibwo uyu mugezi wagomerewe mu Murenge wa Nyarusange maze ahagomerewe aya mazi abaturage bahabwa ingurane.
Ubwo ibikorwa byo kurwubaka byarangiraga abaturage bari bafite ubutaka muri iki gishanga bagiye bisubiza ahantu habo.
Gusa abaturage bavuga ko umugabo witwa Muhizi Ildephonse uhafite ibikorwa na we yaje n’abakozi be ngo biyise “Intare” barinda iki gishanga ku buryo nta muturage upfa gukandagiramo ahinga cyangwa ngo agire ikindi gikorwa akoreramo.
Aba baturage bakavuga ko uyu mugabo kwigabiza aha hantu akingiwe ikibaba na Gitifu w’Akagari ka Ngaru.
Iradukunda Esther, aganira n’UMUSEKE yagize ati “Yaraje ari kumwe na Gitifu w’Akagari ubutaka arabwigarurira kandi twari twarahisubije tuhahinga tukabona ibyo kurya. Yashyizemo abantu baharinda ngo yarahasoreye, abantu ubu ntitwavuga ngo ni umukire, mwatuvuganira niba yarahasoreye natwe ayo mafaranga tukayatanga kuko tuhakura ibyo kurya n’ubwatsi bw’amatungo.”
Undi muturage usanzwe ari umworozi akagira n’ingurube yaragiraga muri iki gishanga, nubwo atemeye ko amazina ye avugwa yasobanuye ko uriya mugabo yaje yegera Gitifu w’Akagari, ngo amubwira ko ashaka kwishyiriramo ifamu y’inka ze, kuva ubwo inka zaragirwagamo zirukanwa uko.
Ati “Abahingaga na bo yarabirukanye, abahinze bategetswe gukuramo imyaka yabo. Afite abakozi be barinda icyo kibaya bitwa “Intare”, iyo baje ntiwavuga kuko iyo utinze baragukubita, iyo baje rero uhita wiruka.”
- Advertisement -
UMUSEKE wifuje kumenya icyo Muhizi Ildephonse avuga kuri ibi ashinjwa n’abaturage, avuga ko aho hafi ahafite ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, we ngo icyo yakoze ni ukwereka ubuyobozi ko isuri ijya mu mazi itava mu bikorwa bye ahubwo iterwa n’abaturage bahahinga, agahakana ko abakozi be nta we bahohoteye.
Ati “Ntaho nakodesheje, ikibazo ni uko hari isuri ijya muri Nyabarongo kubera abahinga ahantu bishyuwe. Njyewe rero mpafite isambu najyanye Gitifu ndahamwereka ko abangiza umugezi atari jye. Gitifu ubwe yambwiye ko twashaka pipinyeri ngo tuhatere ibiti ku bufatanye n’umuganda.”
Yakomeje agira ati “Inka ziba mu musozi wanjye ntiziba mu gishanga nubwo byegerenye. Ubu se muri iki gihugu wahohotera umuturage ubuyobozi bukakwemerera, uko ni ukunsebya, icyo nemera mpafite ibikorwa rero abitwikira ijoro baje guhinga bitemewe ni bo bitwaza ko ari abakozi bange, igihari abaturage barandura ibiti byatewe na Leta njye icyo nakoze neretse ubuyobozi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngaru, Nizeyimana Medard, avuga ko atazi iby’iki kibazo cy’abahohoterwa kuko ahageze vuba, gusa ngo agiye kubikurikirana.
Ati “Njye uwo mugabo ntabwo muzi, gusa aho hantu ni ku nkombe za Nyabarongo kandi ndakeka ko babishyuye bityo rero abantu bakwiye kumva ko batahahinga. Njye ntabwo nakingira ikibababa umuntu kuko nshinzwe kurengera umuturage si ukumurenganya, niba abaturage bahahinga ntabwo byemewe kuko ni hafi y’umugezi. Abo biyise Intare simbazi ndaza kubaza menye ibyo ari byo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre yabwiye UMUSEKE ko abahinga muri icyo gishanga bitemewe kuko biteza isuri yangiza ibidukikije harimo n’umugezi wa Nyabarongo, avuga ko habaye hari uwahigaruriye byaba ari ubusambo kuko bose bishyuwe.
Ati “Icyo nzi ni uko abantu bishyuwe kandi ntawemerewe kuhegera, yaba uwahahingaga uwo witwa ko yahabambuye byaba ari ubusambo nubwo nta muturage wangezeho ngo tugikurikirane. Twarabibamenyesheje ko ntawemerewe kugira icyo ahakorera kuko bishyuwe, kubishyura kwari ukugira ngo urugomero rwa Nyabarongo rubungabungwe.”
Yakomeje agira ati “Hari imbibi batemerewe kurenga, nta n’umwe wemerewe kuhahinga cyangwa kuharagira kuko bishyuwe. Tugiye gukurikirana tunamenye impamvu uwo Muhizi yaba ahakoresha ku giti cye, nta buyobozi bwamuhaye uburenganzira.”
Abaturage bavuga ko bafite iki kibazo cyo kwirukanwa aho bahingaga bakanahakorera ibindi bikorwa bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi biganjemo abatuye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru, Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.
Ubuyobozi bwemeje ko nta muturage n’umwe wemerewe guhinga aho hantu kuko bateza isuri mu nkengero z’umugezi wa Nyabarongo.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW