Muhanga: Hari ababyeyi bafata ubuzima bw’imyororokere nka kirazira mu rugo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu nama yahuje ababyeyi, inzego z’ibanze n’abakozi b’Urugaga rw’amadini mu kubungabunga Ubuzima(RICH) bamwe mu babyeyi bavuga ko hari abadatinyuka kuvuga imyanya y’ibanga mu rugo, bakavuga ko kizira.

Hari ababyeyi bafata ubuzima bw’imyororokere nka kirazira mu rugo

Ibi babivuze bashingiye ku mubare munini babona w’abangavu baterwa inda zitateguwe bakavuga ko kutigisha urubyiruko ibijyanye n’imyororokere aribyo bitiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa.

Kamanayo Emeritha Uhagarariye Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Cyeza, akaba n’umurezi, avuga ko ababyeyi aribo bagombye gufata umwanya wa mbere mu kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere, bakanavuga imyanya y’ibanga mu mazina, batagamije gushishikariza abana gusambana ahubwo bashaka kubamara amatsiko kugira ngo hatazagira undi ubashuka.

Yagize ati”Ababyeyi bakwiriye kuvuga igihe umwana w’umukobwa ashobora gutwara inda, bakanabasobanurira itandukaniro riri hagati y’igitsina cy’umuhungu n’igitsina cy’umukobwa.”

Kamanayo yavuze ko mu biganiro aherutse kugirana n’abana b’abakobwa aho atuye, bavuze ko iwabo mu Miryango ibyo biganiro bitavugwa kandi baba babikeneye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée, avuga ko hari ababiterwa n’umuco Nyarwanda bakuriyemo, hakiyongeraho no kuba bamwe muri abo babyeyi batabizi nabo.

Ati”Imbaraga zigomba gushyirwa mu Muryango mugari, nibwo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gucika.”

Mukagatana yavuze ko ingufu Leta yashyize mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, arizo zatumye rirushaho kumenyekana, kuko hari abahohoterwaga bakanga kubivuga cyangwa bakunga uwahohotewe n’uwamuhohoteye.

- Advertisement -

Abari muri ibi biganiro basabye ko isomo rivuga ku buzima bw’imyororokere, ryagombye kwigishwa kimwe n’andi masomo atangwa mu mashuri, aho kuryigisha bahushura.

Kuva mu mwaka wa 20218 kugeza uyu munsi, Urugaga rw’Amadini mu kubungabunga Ubuzima (RICH) rumaze guhugura inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze, n’abavuga rikumvikana uburyo bwo gusubiza mu mashuri abangavu babyariye iwabo no kubahuza n’ababyeyi babo bari barabataye.

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, yerekana ko abangavu 470 batewe inda mu mwaka wa 2020-2021.

Abari muri ibi biganiro basabye ko isomo rivuga ku buzima bw’imyororokere ryagombye kwigishwa kimwe n’andi masomo atangwa mu mashuri.
Perezida w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Cyeza akaba ni umurezi Kamanayo Emeritha avuga ko ababyeyi aribo bagombye gufata umwanya wa mbere mu kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere bakanavuga imyanya y’ibanga mu mazina.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mukagatana Fortunée avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu Muryango.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga