Muhanga: ICK na Kaminuza yo mu Buholandi batangiye amasezerano guhererekanya abanyeshuri

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubuyobozi bw’Ishuri Gatolika rya Kabgayi(ICK) buvuga ko hari amaseserano y’ubufatanye bwagiranye na Kaminuza yo mu Buholandi bwo guhererekanya abarimu n’abanyeshuri mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi ku mpande zose.

                                                              Ishuri Gatolika rya Kabgayi (ICK)

Ni amasezerano akubiye mu cyo bita Erasmus yatangiye mu mwaka wa 2019, ICK yagiranye na Kaminuza yo mu Buholandi (Christian University of Applied Sciences) iherereye mu Mujyi witwa Ede.

Umuyobozi Mukuru wa ICK Padiri Ntivuguruzwa Barthazar avuga ko muri ayo maseserano yashyizweho umukono n’impande zombi, yatangiye gushyirwa mu bikorwa aho ku ruhande rw’Ishuri Gatolika rya Kabgayi abereye Umuyobozi, mu mwaka ushize boherejeyo abanyeshuri 2 kongera ubumenyi.

Padiri Ntivuguruzwa yabwiye UMUSEKE ko abandi banyeshuri 2 biyongera kuri abo, muri uku kwezi kwa Nzeri 2021 dutangiye nabo bazerekeza mu Buholandi.

Padiri Ntivuguruzwa yagize ati:”Ikibazo si umubare, ahubwo ni intego n’icyerekezo twifuza kuganamo bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi.”

Cyakora uyu Muyobozi avuga ko ikibazo cya COVID 19 cyabanje gukoma mu nkokora gahunda yo guhererekanya abarimu n’abanyeshuri mu buryo bwari bwateganyijwe.

Ati:”Icyangombwa ni ubufatanye, kandi turizera ko buzatanga umusaruro ushimishije.”

Padiri Ntivuguruzwa yanavuze ko usibye kohererezanya abarimu n’abanyeshuri, iyi Kaminuza yo mu Buholandi yemeye kubaha ibikoresho bya Radiyo na Televiziyo birebana no mu ishami ry’Itangazamakuru ndetse n’ibyo mu ishami ry’inozabubanyi(Relation Publique) birimo ibikoresho bifata amashusho n’amajwi.

- Advertisement -

Habagusenga Jean Luc wiga mu mwaka wa 3 mu ishami ry’inozabubanyi, avuga ko bamuhisemo bashingiye ku manota n’ubuhanga yagiye agaragaza mu gihe cy’iyo myaka itatu amaze yiga.

Yagize ati:”Ndumva binshimishije cyane, aya ni amahirwe bamwe badakunze kubona, kandi numva ko ngiye kuyabyaza umusaruro kuko ubumenyi ngiye guhabwa buziyongera ku bwo nari nsanganywe.”

Iragena Kabera Evelyne wiga mu mwaka wa 3 mu ishami ry’Itangazamakuru avuga ko amasomo n’ubumenyi agiye guhabwa bizamuha imbaraga zo gukomeza kwiga no kurangiza ibindi byiciro bya Kaminuza bisigaye.

Ati:”Ikintu nabwira abanyeshuri bagenzi banjye ni uko bashyira ingufu mu masomo bahabwa kandi bakabikora bafite intego yo kubigeraho.”

Ubuyobozi bwa ICK buvuga ko buteganya kohereza abarimu bajya gutanga amasomo muri Kaminuza yo mu Buholandi mu minsi iri imbere.

Usibye iyi Kaminuza, Umuyobozi w’Ishuri Gatolika rya Kabgayi, avuga kandi ko hari ubufatanye bafitanye n’izindi Kaminuza 3 zo mu gihugu cya Espagne ubwo bufatanye bukaba bujyanye no kwishyurira minerval abagore n’abakobwa bafite ubushobozi buke ariko batsinda neza.

Abanyeshuri ICK yohereza kwiga muri iyi Kaminuza yo mu Buholandi, bazajya bahabwa amasomo mu gihe cy’amezi 5.

Babagusenga Jean Luc wiga mu mwaka wa 3 mu ishami ry’inozabubanyi yoherejwe muri Kaminuza yo mu Buholandi
Iragena Kabera Evelyne wiga mu mwaka wa 3 mu ishami ry’Itangazamakuru aha yari ategereje kwinjira imbere mu kibuga yerekeza mu Buholandi.
Umuyobozi Mukuru wa ICK Padiri Ntivuguruzwa Barthazar avuga ko hari amasezerano y’ubufatanye bagiranye na Kaminuza yo mu Buholandi agamije guhererekanya abarimu n’abanyeshuri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga