Muhanga: Ikirombe cyagwiriye abantu hapfa abagera kuri 4

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ikirombe gicukurwamo amabuye  y’agaciro cya company yitwa AFRICOM cyatengukanye abantu 5 barimo gucukura bane bahita bapfa.

Ibiro by’Akarere ka Muhanga.

Uwabashije kurokoka ni HABINSHUTI Eric w’imyaka 16 y’amavuko ni uwo mu Mudugudu wa Rubimba, Akagari ka Sholi mu Murenge wa Cyeza, yakuwe mu bitaka ari muzima.

Abapfuye ni TURATIMANA Vianney w’imyaka 19, RWENDEYE Medard w’imyaka 19, DUSABAMAHORO Ignace w’imyaka 21 na NSABIMANA Eugene w’imyaka 24.

Bose ni abo mu Mudugudu wa Rubimba, Akagari Sholi mu Murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Rwakana John yemeje aya makuru avuga ko bariya bantu binjiye mu kinomba saa kumi n’imwe za mugitondo.

Yabwiye Umuseke ko imirambo y’aba bantu yamaze kuvanwa mu kinombe yarimo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.