Musanze: Imbwa 200 zakingiwe indwara y’ibisazi ku buntu

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kuri uyu wa 28 Nzeri 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya ibisazi bw’imbwa , mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kabiri , imbwa 200 zakingiwe hirindwa ko zishobora kuruma abantu zikabanduza iyi ndwara.

Aboroye imbwa bari babukereye baje kuzikingiza indwara y’ibisazi by’imbwa.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze aho abasanzwe boroye Imbwa bagiye kuziteza urukingo, aka gace ni kamwe mu duce tubamo imbwa nyinshi bitewe n’uko gaturanye n’Ishyamba ry’Ibirunga, ahabarizwa imbwa nyinshi zitoroka zikaza mu baturage.

Gahunda yo gukingira imbwa, muri uyu mwaka yatangiriye mu Murenge wa Nyange ariko ikaba izakomeza hirya no hino mu gihugu aho imbwa zikingirwa ku buntu.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB buvugako iyi ndwara y’ibisazi by’imbwa n’injangwe ihangayikishije, kuko iyo imbwa iyirwaye iriye umuntu iyimwanduza kandi ngo iyo yamaze kugaragaza ibimenyetso byayo ntaba agikize.

Mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’izindi nzego zirimo RAB, Polisi y’Igihugu, hashyizweho gahunda yo gukingira imbwa zose ibisazi, bigakorwa buri mwaka kuko inkigo zabugenewe zihari ku bwinshi mu Gihugu.

Uwarumwe n’imbwa asabwa kugerageza gukomeza imbwa ntimucike kugira ngo veterineri ayisuzume hamenyekane niba yari irwaye ibisazi bityo kwa muganga bakavura umuntu warumwe n’imbwa hakurikijwe indwara yatangajwe na veterineri yasanze kuri iyo mbwa. Birashoboka ariko ko udashobora kuyifata bitewe n’ubukana iba ifite, nyirayo asabwa kugaragaza icyangombwa kigaragaza ko yakingiwe, kikagaragarizwa muganga kugirango amenye neza niba nta bisazi yaba yaguteyemo.

Ibisazi by’imbwa byandurira mu rukonda rwayo ruguye ku gisebe cyangwa amaraso yawe. Uretse kuba umuntu yakwandura iyi ndwara, izindi nyamaswa nk’injangwe, imbwebwe n’izindi nyamaswa zo mu gasozi n’inyoni cyane cyane uducurama, nazo zikunze kwandura iyi ndwara y’ibisazi nk’uko bitangazwa n’abahanga mu buzima bw’inyamaswa zo mu gasozi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko imbwa zidafite ba nyirazo ziba zizerera, ko hari ingamba zafatiwe hirindwa ko zabangamira umutekano w’abantu n’ibyabo. Muri izi ngamba ngo harimo kuzitega, byakwanga zikicwa kuko ngo hari igihe nta yandi mahitamo aba ahari.

- Advertisement -

Polisi y’Igihugu kandi yongera kwibutsa abantu ko kuzerereza imbwa ari amakosa akomeye. Isaba abaturarwanda ko nta mbwa zigomba kuba zizerera ku mihanda n’ahandi hantu hatandukanye, ko kandi imbwa ziri mu ngo zigomba kuba zirinzwe bikomeye na banyirazo ku buryo nta kibazo cy’umutekano mucye zishobora guteza.

Abatunze imbwa bibutswa ko bagomba kuzikingiza kandi bakagira icyemezo kigaragaza ko imbwa yakingiwe. Abazitembereza ahantu hatandukanye bagomba kuzambika umukandara wabugenewe mu ijosi kandi bakawufata. Muri icyo gihe bagomba kuba bafite icyangombwa cyerekana ko zakingiwe kandi uzitembereza agomba kuba ari umuntu mukuru ushoboye kuzitaho kugira ngo zidateza ingorane aho azinyuza.

Ushaka kugurisha cyangwa gukora ubucuruzi bwazo, agomba kubiherwa icyangombwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (Rwanda Development Board- RDB).

Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Minisiteri y’Ubuzima byahurije hamwe imbaraga zo kureba ko ririya teka ryubahirizwa ndetse no gushyiraho ibihano ku bantu batunze imbwa cyangwa bakora ubucuruzi bwazo mu buryo bunyuranyije naryo, bityo hakirindwa ingaruka zikomeye zatezwa no kuzerera kw’imbwa no gukomeza kugira umubare munini w’izidakingiye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW