Nakora iki niba ntishimiye uko meze?

webmaster webmaster

Ese waba warigeze utekereza kuzibagisha cyangwa kurya indyo yihariye kugira ngo urusheho kuba mwiza?
Bigushobokeye, ni iki wumva wahindura ku mubiri wawe?

Niba washubije “Yego” ku bibazo bibiri bya mbere, zirikana ibi bikurikira:

Birashoboka cyane ko abandi batagaya uko usa nk’uko wowe ubibona. Biroroshye ko wakwiheba ugahangayikishwa cyane n’uko usa. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa batinya cyane kubyibuha…

Ni koko, uko umeze bigira icyo bihindura ku kuntu wibona ndetse n’uko abandi bagufata. Umukobwa witwa Maritha, ufite imyaka 19, yaravuze ati “Tukiri bato, bakuru banjye bari beza cyane, ariko jye nari umwana muto ubyibushye. Ku ishuri bakundaga kumvugiraho. Ariko icyambabazaga kurushaho, ni uko Mama wacu yari yarampimbye izina ry’akabyiniriro k’ababyibushye.”

Umuhungu witwa RUZIMA  ufite imyaka 16, na we ibintu nk’ibyo byamubayeho.

Yaravuze ati “Ku ishuri hari umukobwa wajyaga anserereza ambwira ko mfite ‘amenyo nk’ay’urukwavu.’ Nubwo icyo kitari ikibazo gikomeye, ntibyaburaga kumbabaza; kugeza n’ubu numva amenyo yanjye antera isoni.”

 

Ese uhangayikishijwe cyane n’uko umeze?

Guhangayikishwa n’uko ugaragara si bibi. Ni mu gihe kuko natwe hari abo tureba tugasanga ari beza. Icyakora abenshi mu rubyiruko bahangayikishwa cyane n’uko bameze.

- Advertisement -

Urugero, hari abakobwa bumva ko iyo umuntu ananutse ari bwo aba ari mwiza. Ibyo biterwa n’uko abakobwa bagaragara mu Binyamakuru byamamaza imideri usanga na bo bananutse cyane. Abakobwa baba birengagije ko ayo mafoto aba yaratunganyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga, bagahindura isura y’uwo muntu bakamugira mwiza.

Na none icyo batazi ni uko abagaragara kuri ayo mafoto baba bariyicishije inzara ngo bakomeze kugaragara neza.  Kwigereranya n’amafoto y’abo ubona mu binyamakuru bishobora gutuma urushaho kwiheba.

 

None se wakora iki niba koko udashimishijwe n’uko ugaragara?

Icya mbere ukwiriye gukora ni ukwirinda gukabya. Ese ubona ibintu nk’uko biri koko? Ese waba warigeze kwirebera mu ndorerwamo itameze neza? Ishusho ureba mu ndorerwamo ishobora kukwereka ko wabaye munini cyangwa muto, bitandukanye n’uko uri koko. Uko biri kose, iyo shusho ubona ntikugaragaza uko uri.

Mu buryo nk’ubwo, abenshi mu bakiri bato bibona uko batari.

Urugero, ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abakobwa 58 ku bagera ku ijana mu babajijwe, bivugiye ko bafite umubyibuho ukabije, nyamara mu by’ukuri abakobwa 17 ku bagera ku ijana bonyine ni bo bari babyibushye!

Mu bundi bushakashatsi bwakozwe, abagera kuri 45 ku bagera ku ijana mu babajijwe mu by’ukuri bari bananutse, ariko bo batekerezaga ko bafite umubyibuho ukabije.

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abenshi mu bakobwa baba bahangayikishijwe n’umubyibuho, mu by’ukuri nta mpamvu baba bafite yo guhangayika. Birumvikana ko ibyo bidashobora kuguhumuriza niba koko ubyibushye.

 

Niba nawe ubyibushye, byaba biterwa n’iki?

Hari igihe byaba biterwa n’uko ari ko wavutse. Abantu bamwe baba bananutse kubera ko ari ko bateye. Ariko niba waravukanye umubiri wo kubyibuha kandi ukagira ibinure byinshi, ntushobora kunanuka. Nubwo waba ufite ibiro bihuje n’uburebure bwawe, ushobora kuba wumva ubyibushye kuruta uko wabyifuzaga. Nubwo gukora siporo no kugira indyo yihariye bishobora kugufasha, muri rusange nta cyo byahindura ku miterere wavukanye y’umubiri wawe.

Indi mpamvu ibitera ishobora kuba ari imihindagurikire isanzwe ibaho mu gihe cy’amabyiruka. Iyo umukobwa ageze mu gihe cy’amabyiruka, ibinure byo mu mubiri we biva ku 8% by’ibiro byose by’umubiri we bikagera kuri 22%. Icyakora uko umuntu agenda akura ibintu nk’ibyo birahinduka, ku buryo umukobwa ubyibuha afite imyaka nka 11 cyangwa 12, ava mu gihe cy’amabyiruka ari umukobwa w’inkumi uteye neza.

Ariko se, wakora iki niba umubyibuho wawe uterwa no kurya nabi cyangwa kudakora siporo? Wakora iki se niba ushaka kugabanya ibiro kugira ngo ugire ubuzima bwiza?

Jya ushyira mu gaciro

Si ngombwa ko ugira indyo yihariye. Urugero, hari ibinini bishobora kugabanya mu gihe gito ipfa (appetit) wagiriraga amafunguro. Ariko umubiri ntutinda kubimenyera, ku buryo wongera kumva ushaka kurya. Hari n’igihe bituma umubiri wawe ukura intungamubiri nke mu byokurya, nyamara ntibikubuze gusubirana ibiro wari ufite. Ubwo ntitwiriwe tuvuga izindi ngaruka nko guhondobera, ukwiyongera k’umuvuduko w’amaraso, guhangayika ndetse no kubatwa n’iyo miti.

Ibyo bishobora no kukubaho mu gihe unywa ibinini bigabanya amazi mu mubiri cyangwa bituma umubiri wawe urushaho gutwika ibinure.

Ku rundi ruhande ariko, kugira gahunda nziza yo kurya no gukora siporo buri gihe, bizatuma ugaragara neza kandi wumve umeze neza. Inshuro nyinshi mu Cyumweru, nujya ukora imyitozo ngororamubiri bizagufasha kubungabunga ubuzima bwawe. Gukora siporo yoroshye nko kugenda n’amaguru wihuta cyangwa kuzamuka amadarajya bishobora kuba bihagije.

 

Ntukiyicishe inzara bitewe no gutinya kubyibuha

Bamwe mu rubyiruko bashaka kunanuka, baguye mu mutego wo kwiyicisha inzara, iyo akaba ari indwara umuntu arwara akanga kurya ngo atabyibuha. Umukobwa witwa Masami yamaze amezi ane yivuza iyo ndwara. Nyuma yaho yaravuze ati “Iyo abantu bambwiraga bati ‘usigaye umeze neza,’ naribwiraga nti ‘bishobora kuba biterwa n’uko ntangiye kubyibuha.’ Mu bihe nk’ibyo, narariraga ngatekereza nti ‘iyaba nari nshoboye gusubirana ibiro nari mfite mu mezi ane ashize!’”

Ubwo burwayi bushobora kuza mu buryo bworoshye. Umukobwa ashobora gutangira kurya indyo yihariye abona nta cyo bitwaye, kugira ngo wenda agabanukeho ibiro bike. Ariko yamara gutakaza ibyo biro, na bwo akumva atanyuzwe. Yakwireba mu ndorerwamo akigaya ati “Ndacyabyibushye cyane!” Ni uko akiyemeza kugabanyaho ibindi biro. Nyuma yaho akagabanyaho ibindi bike, bityo bityo.

Ubwo aba atangiye kurwara iyo ndwara yo kwiyicisha inzara bita ANOREXIA.

Ubwiza nyakuri si isura nziza, indeshyo, kunanuka cyangwa kubyibuha. Ubwiza nyakuri ni umutima mwiza kandi wita ku bantu.

Source : health websites and research papers
Igitabo: Questions young people ask-answers that work.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Umwanditsi: Jean Pierre Nsengiyaremye / Arakora yimenyereza mu UMUSEKE.RW