Ndanda wahoze muri Kiyovu yagizwe umutoza wa Police FC

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ndizeye Aimé Désiré uzwi ku izina rya Ndanda uherutse mu ikipe ya Kiyovu Sports, yagizwe umutoza w’abanyezamu mu ikipe y’umupira w’amaguru y’Igipolisi cy’u Rwanda.

Ndanda yagizwe umutoza w’abanyezamu muri Police FC mu gihe cy’umwaka umwe

Mu mwaka ushize w’imikino 2020-2021, nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwari bwatangaje itsinda ry’abatoza bashya barimo uyu Ndizeye Aimé Désiré.

Nk’uko byari byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, uyu mutoza kimwe na bagenzi be bari basinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza.

Nyuma yo kugira ibyo batumvikanaho, Ndizeye ntabwo yigeze akora akazi muri iyi kipe, ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko yari yataye akazi akisubirira muri Ethiopia ahatuye umuryango we.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu mutoza w’abanyezamu yamaze gusinyira Police FC amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’abanyezamu.

Biteganyijwe ko umuryango w’uyu mutoza uzava muri Ethiopia mu gihe cya vuba ukaza gutura mu Rwanda.

Ndanda yari umutoza w’abanyezamu akaba n’ushinzwe ibijyanye na Tekini muri St. George ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Ethiopia.

Polisi FC ifite abatoza bashya bayobowe n’Umwongereza, Francis Nuttall Elliot nk’umutoza mukuru wasinye amasezerano y’umwaka umwe, Kirasa Alain nk’umwungiriza wasinya amasezerano y’imyaka ibiri n’uyu Ndizeye Aimé uzaba ari umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe.

- Advertisement -

Aba baje basimbuye Haringingo Francis wari umutoza mukuru, Rwaka Claude wari umwungiriza na Lemis Ikamba ‘Nkunzingoma Ramadhan‘ watozaga abanyezamu b’iyi kipe.

Ndanda yaherukaga gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu ariko ntiyayitoje

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW