Umutoza wa Nyanza FC  ati “Mfite ikizamini cyo gukinisha abakinnyi bose kuko ni abahanga”

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu mikino y’ikiciro cya kabiri mu itsinda rya kabiri ikipe ya La Jeunesse yakiriye Nyanza FC kuri Stade Mumena, wari umukino wa mbere La Jeunesse ikinnye kuva Shampiyona  y’icyiciro cya kabiri itangiye aho yakiriye.


Umutoza wa Nyanza FC Jean Paul Muhoza

Umukino ugitangira Nyanza FC yokeje igitutu, ku munota wa 13 ibona Penaliti ku mupira wari okozwe na myugariro wa La Jeunesse.

Emmanuel Nsabimana ni we wayiteye ayinjiza mu izamu kiba igitego 1-0.

Igice cya mbere kitararangira Captain wa Nyanza ari we  Jean Claude Mutabazi yacenze ba myugariro babiri ba La Jeunesse maze ashota mu izamu yinjiza igitego igice cya mbere gisozwa Nyanza iyoboye ku bitego 2-0.

La Jeunesse yaje mu gice cya kabiri ishaka kugombora, ku munota wa 22 Bucyanayandi Joseph wa La Jeunesse atsinda igitego ku ishoti  bamwe babona ko umunyezamu wa Nyanza, Hategekimana Jean Felix (Kidogo) yashoboraga gukurikira iyo aba ahagaze neza mu izamu.

La Jeneusse yakomeje gukora iyo bwabaga mu minota y’inyongera umukinnyi wa Nyanza FC, Charles wahoze muri Academy ka APR FC akanakina mu Ikipe  y’Intare yabonye ikarita itukura avamo gusa birangira ikipe ya Nyanza itahukanye itsinzi y’ibitego 2-1.

UMUSEKE wabajije Fleury Ndasingwa utoza La Jeunesse avuga ko icyo bazize ari ukwinjira mu mukino bitinze.

Ati “Twinjiye mu mukino bitinze bitewe n’uko abana bacu ari ubwa mbere bakinnye umukino nibyo bitumye dutakaza amanota.”

- Advertisement -

Umutoza wa Nyanza FC Jean Paul Muhoza  wakoze impinduka ku buryo bugaragara kuko byibura yabanjijemo abakinnyi batandatu bakinnye ku mukino wa Gicumbi, abandi batanu baba abasimbura yabwiye UMUSEKE ko igihe yagize cyo kubategura kimutegeka gukinisha abakinnyi bose afite.

Ati “Mu myitozo twagerageje gukora twabonye ko hari abashobora kugerageza kurusha abari barimo ariko nkanjye iyi mikino ni amahirwe yo kuba nabona  umukinnyi mwiza kuko mfite ikizami cyo kuba navuga ngo abakinnyi bose mfite bakine bitewe n’igihe nagize cyo kubategura.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Gicumbi ya Mbere mu itsinda yakira La Jeunesse ya kane, naho Pipiniere  ya nyuma ikakira Nyanza ya gatatu, Rugende ya kabiri yo ikaruhuka.

Nyanza FC yitwaye nez amu mikino ya gicuti, mu irushanwa irimo yatsinzwe na Gicumbi FC 2-1, na yo itsinda La Jeunesse 2-1
Umutoza wa La Jeunesse yicaye yiga umukino ariko ntibyahiriye

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

ANDI MAFOTO

Umukinnyi wa Nyanza FC Charles yeretswe ikarita itukura asohoka hanze
Abavuka i Nyanza baba i Kigali baba bafana Nyanza FC biturije, ku kibuga bari benshi
Ikipe ya La Jeunesse yatsinzwe na Nyanza FC
Ikipe ya Nyanza FC yatsinze 2-1

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Kigali