Niyonzima Seif ntiyemeranya na APR yamushinje imyitwarire mibi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umukinnyi wo hagati ukina afasha ba myugariro aho bakunda kwita kuri gatandatu, Niyonzima Olivier uzwi nka Seif, yahakanye ko itandukana rye na APR FC ntaho rihuriye n’imyitwarire ye mibi nk‘uko byatangajwe n’iyi kipe y’Ingabo.

Seif (21) asanzwe ari umukinnyi uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi

Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, ni bwo APR FC yatangaje ko yirukanye Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire ye mibi.

Iyi kipe y’Ingabo yavuze uyu mukinnyi yari amaze ibyumweru bibiri adatanga raporo y’uburyo akoramo imyitozo nk’uko umutoza mukuru, Adil Muhamed Erradi yari yabisabye abakinnyi bose.

Mu gihe Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko Seif yagaragaweho imyitwarire mibi bikaba intandaro yo gutandukana nawe, uyu mukinnyi we yabigaramye ubwo yari amaze gusinyira AS Kigali.

Ati “Nta myitwarire mibi nishinja, kuko umuntu ashobora kujya mu Ikipe mugatandukana. Ni ibintu bisanzwe kuba umukozi yatandukana n’umukoresha we. Gusa nta myitwarire mibi nagize.“

Uretse iyi myitwarire mibi yamuvuzweho, hari andi makuru yavuga ko impamvu Niyonzima yatinze kubona ibaruwa imurekura [Release letter] muri APR FC, ari uko yafashe inguzanyo muri Bank ya Zigama CSS hanyuma iyi kipe ikaba ingwate, bityo ko agomba kubanza kuyishyura akabona guhabwa iyo baruwa.

Nabyo uyu mukinnyi yabihakanye, ahubwo avuga ko kuba atarafata iyi baruwa ari umwanya atarabona wo kujya kuyifata ku biro by’iyi kipe y’Ingabo.

Ati “Ukuri ni uko nanjye ndi umunyamuryango wa Bank kandi neremewe gufata inguzanyo. Ndumva nta gitangaza kirimo. Ideni ni iryanjye nta we uzarinyishyurira. Ibyo bindi ntabwo byabaye.”

- Advertisement -

Uyu mukinnyi wanavuzwe muri Rayon Sports, yahakanye ko nta biganiro na bimwe yigeze agirana n’ubuyobozi bw’iyi kipe nk’uko bimaze iminsi bivugwa.

Ati “Nimwe mbyumvanye. Nta biganiro na bimwe nigeze ngirana na Rayon Sports nk’uko byavuzwe.”

Ku wa 12 Kamena na bwo APR FC yari yahagaritse Niyonzima Olivier, ashinjwa gutoroka umwiherero akajya kunywa inzoga.

Nyuma yo gusiba umukino wa Police FC, yasubijwe mu mwiherero, akina imikino itatu ya nyuma ahereye ku wo APR FC yatsinzemo Rayon Sports 1-0.

Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe. Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/seif-wari-mu-bashakishwa-na-rayon-sports-yasinyiye-as-kigali.html

Seif yahakanye ko yatandukanye na APR FC kubera imyitwarire ye mibi
Yari umukinnyi ukundwa na Adil Muhamed utoza APR FC

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW