Nyanza: Abahuguwe uburyo bworoshye bwo gufata neza umuhanda, ngo bazabibyaza amafaranga

webmaster webmaster

Abantu batandukanye baturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyanza bahuguwe n’umuryango uterwa inkunga n’igihugu cy’Ubuyapani biyemeje ko ibyo bize bagiye kubibyaza amafaranga.

Abahuguwe biyemeje ko ibyo bahuguwe bagiye kubibyaza amafaranga

Abantu 50 baturutse mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza basanzwe bafata neza imihanda (abakora muri VUP) bahuguwe n’umuryango Community Road Empowerment (CORE)  uterwa inkunga n’Ubuyapani bigishwa ubumenyi bw’ingenzi abantu bagomba kuba bafite mbere y’uko bagira igikorwa bakora mu muhanda, hiyongereyeho tekinike shya yitwa DO-NOU TECHNOLOGY.

Eng.Obed Ntakirutimana ushinzwe amahugurwa muri CORE yavuze ko mu Rwanda hari uburyo bubiri bukoreshwa mu gufata neza imihanda harimo ubwo gukoresha imashini ari na yo ishobora gufata neza umuhanda hari no gufata abaturage muri gahunda ya VUP bakajya mu muhanda bakawukora.

Ati “Tekinike twabahuguyemo irafata ubwo buryo bubiri ikabuhuza, uburyo bwakozwe n’abaturage, ubwo buryo ntiburamba n’uburyo bwo gukoresha imashini ntibuha akazi abaturage benshi naho iyi tekinike ni uburyo bwo gufata ubutaka  ukabukomeza ukoresheje agafuka kandi kaboneka hose, kandi umuhanda ukaba waramba hagati y’imyaka 5 kugera ku myaka 10, iyi tekinike irahendutse ugereranyije no gukoresha imashini.”

Bamwe mu bahuguwe uko bafata neza umuhanda bavuga ko ari uburyo bwiza babonye bwo kujya kwigisha abandi kandi ibyo bize bikaba byanababyarira amafaranga.

Girimpuhwe Esperance ukora muri VUP mu Murenge wa Busasamana ati “Ni uburyo bwiza twungutse tuzajya tubyifashisha mu miganda kandi dushobora kwishyira hamwe nkabahuguwe tukaba ba rwiyemezamirimo bikaduha amafaranga.”

Mugenzi we witwa Bamporiki Fidele ukora muri VUP ya Rwabicuma wakozemo guhera mu mwaka wa 2006  avuga ko hari aho bageraga bagasanga imihanda yarangiritse bikabayobera ariko tekinike bize bigiye kuba amateka kuko bazajya bayifashisha

Ati “Hari aho umuntu yabaga yashoboraga kukwishyura amafaranga nyuma y’igihe gito ikaba irangiritse ariko ibyo twize dushobora kujya tubyifashisha kuko n’ubundi hari abantu ku giti cyabo baduhaga ibiraka dukora imihanda  ijya mu ngo zabo bityo noneho ayo mafaranga tuzajya tuyinjiza tuyakesha ibyo twize.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yasabye abahuguwe kujya gukemura ibibazo byari bisanzwe bihari kuko hari imihanda yajyaga ikorwa ariko ugasanga nta burambe ifite.

- Advertisement -

Ati “Twifuza ko imihanda yakozwe yajya imara igihe kinini ku buryo tekinike bigishijwe hano bajya bayishyira mu bikorwa mu Mirenge  batuyemo kugirango imihanda yacu ijye ibasha gukorwa kandi hakoreshejwe ibikoresho bidasaba ikiguzi kinini.”

Urubyiruko rw’ahuguwe rumaze igihe cy’iminsi 10 aho muri icyo ibyakozwe byatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 12 y’u Rwanda ibikoresho byakoreshwaga bikaba byahise bihabwa akarere ngo kajye kabikoresha.

Ubu umuhanda warakozwe umeze neza
Umuhanda bakoraga bahugurwa wari warangiritse
Ibikoresho byakoreshwaga byahise bihabwa akarere
Abayobozi basabye ko abahuguwe bajya kubyigisha abandi

Amafoto@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA