Nyaruguru: Abikorera basabwe kwihutisha ishoramari ry’amahoteli i Kibeho

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba abikorera kwihutisha ishoramari ku butaka butagatifi bwa Kibeho kuko ibikorwaremezo bwasabwaga kuhageza bwahagejejwe, ni mu gihe nubwo ibikorwa byo gusura uko bisanzwe i ngoro ya Bikira Mariya ya Kibeho byakomwe mu nkokora na Covid-19, haracyari ikibazo cy’amacumbi kuko hari ibyumba byakira abantu 136 gusa nyamara hasurwa n’abasaga ibihumbi 600 ku mwaka.

Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho nimwe mu zisurwa n’abatari bake kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya yabonekeye abana b’abakobwa batatu hagati 1981 na 1982

Ibi biragarukwaho mu gihe ibikorwa byo kubaka umuhanda wa Kaburimbo, Huye-Kibeho-Munini bigana ku musozo, amazi n’umuriro w’amashanyarazi bikaba byaramaze kugezwa i Kibeho, ibi bikiyongeraho ibitaro by’ikitegererezo bya Munini bahawe na Perezida Paul Kagame byamaze kuzura icyiciro cyabyo cya mbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wagateganyo, Gashema Janvier, aganira n’UMUSEKE yashimangiye ko kuba Bikira Mariya yarigaragarije i Kibeho ari umugisha bahawe bityo ngo buri kimwe cyashorwamo imari cyakungukira ubikoze, akemeza ko icyo ubuyobozi bwasabwaga gukora byakozwe.

Ati “Kuba muri Afurika yose Bikira Mariya yarigaragarije i Kibeho ni amahirwe akomeye ku Karere ka Nyaruguru n’igihugu. Umuhanda wa kaburimbo wamaze kuhagezwa, ubu harimo kubakwa ibirometero 6 km bya kaburimbo muri uyu mujyi kandi igomba kuzura inacanirwe ku buryo ubwo gusura bizasubukurwa abantu bazahasura amasaha 24.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu amashanyarazi n’amazi byarahagejejwe, ubu ihuzanzira rya interinete rirahari rihagije. Ibitaro by’ikitegererezo bya Munini byubatswe mu rwego rwo kwereka abasura Kibeho ko batazagira ikibazo cyo kubona ubuvuzi bwiza, ibyo leta yasabwaga yamaze kubikora.”

Meya Gashema Janvier, avuga ko bagifite ikibazo mu rwego rw’ubukerarugendo bw’amahoteli, aboneraho gusaba abikorera kwihutira gushoramo imari ku buryo ubwo icyorezo cya Covid-19 kizacisha make gusura Kibeho bigasubukurwa ikibazo cy’amacumbi kizaba cyabonewe umuti.

Ati “Abashoramari ntago barimo bitabira gushora imari ku kigero twifuza.  Amahoteli turacyafite ikibazo gikomeye cyane, mbere ya Covid-19 twakiraga abantu barenga ibihumbi 600 buri mwaka ariko ubu dufite ibyumba bitarenga 136 bishobora gucumbirira abantu, urumva ko ntago byahaza abantu badusura.”

“Hari isoko rihagije kandi ibyo twasabwaga gukora nko kuhageza amazi, umuriro, umuhanda n’ibindi byarahagejejwe, turasaba abikorera kwihutira kuza kubyaza umusaruro amahirwe ari Kibeho, dukeneye amahoteli meza agezweho kuko dusurwa n’ingeri z’abantu zitandukanye.”

- Advertisement -
Ibitaro bya Munini biri mu bikorwaremezo leta yamaze kugeza Kibeho

Ku kibazo cy’abantu bahawe ibibanza byo kubakamo ku butaka butagatifu bwa Kibeho ntibubake bongeye kwibutswa ko bakwiye kubahiriza ibikubiye mu masezerano harimo no kubaka ibyo bibanza mu rwego rwo kuzamura isura nziza y’uyu mujyi.

Yagize ati “Twe icyo tugamije ni ukubashishikariza kubaka ibibanza bahawe kuko twe twaraborohereje harimo kubigura badahenzwe, Covid-19 yashegeshe ubukungu ariko turabibutsa kubahiriza amasezerano twagiranye ufite ikibanza akacyubaka.”

Makuza Yohani ni umwe mu bafite ibibanza i Kibeho bitarubakwa avuga ko bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, gusa ngo bagiye gukora ibishoboka byose babyubake.

Ati “Covid-19 yaduteye ubukene gusa turimo dushaka amikoro ngo twubake ibibanza byacu mu rwego rwo guteza imbere akarere kacu. Kubaka hano ni byiza kuko bizadufasha kubona amasaziro meza biciye mu bantu basura hano twazajya ducumbikira.”

Abaturage batuye Kibeho nabo barasabwa kwakira neza neza abasura ubutaka butagatifu kandi bagashaka uburyo bwo kubyaza amahirwe aba bagana biteza imbere.

Meya Gashema Janvier ati “Abaturage bacu bazirikane ko mu Rwanda kwakira neza abatugana ari intego, bakire neza aba bagana ku buryo bifuza kugaruka. Bagane ibigo by’imari bake inguzanyo maze babyaze amahirwe yo kuba dufite ubutaka butagatifu. Ba mukerarugendo baba bafite amafaranga bityo dukwiye kubagumana iminsi ari nako tubyungukiramo tuyasigarana.”

Umujyi wa Kibeho uri ku buso busaga hegitari 700, hamaze kugezwamo amazi meza, umuriro na interineti. Kuri ubu hamaze kubakwamo ibirometero 2.5 km bya kaburimbo muri 6 km bigomba kuba byuzuye bitarenze muri Mata 2022.

Kibeho hakaba harabereye amabonekerwa y’abakobwa batatu b’abanyeshuri bigaga mu ishuri ry’abakobwa rya Kibeho, aho babonekewe na Bikira Mariya bikaza kwemezwa na Kiliziya Gaturika.

Ababonekewe  ni Alufonsina Mumureke watangiye kubonekerwa ku wa 28 Ugushyingo 1981 ari nawe wa mbere wabonekewe, Mukamazimpaka Nataliya wabonekewe bwa mbere tariki 12 Mutarama 1982 na Mariya Klara Mukangango watangiye kubonekerwa tariki ya 2 Mata 1982.

Ikibazo cy’imodoka cyarakemuwe amasosiyete atwara abagenzi akorerayo muri gare nshya yahujujwe
Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho nimwe mu zisurwa n’abatari bake kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya yabonekeye abana b’abakobwa batatu hagati 1981 na 1982
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW