Wakora iki inshuti yawe ikubwiye ko muhagarika ibyo gukundana?

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

“Nibwiraga ko nari nabonye umusore tuberanye kandi numvaga ko tuzabana akaramata. Ariko nyuma y’amezi abiri gusa turambagizanya, nabonye ko nagombaga guhagarika ubucuti nari mfitanye na we. Urebye ukuntu twari tubanye, sinumvaga ko twashwana tutamaranye kabiri,” Umulisa

“Nabonaga ko twari dukwiranye kandi numvaga ari nk’aho twamaze gushakana. Ariko uko igihe cyagendaga gihita, nagendaga mbona ko dutandukanye cyane. Maze kubona ko urwo rukundo rwacu ntaho ruzatugeza, naramusezereye,” Rugwiro

Ese uhanganye n’icyo kibazo? Iyi ngingo iri bukwereke uko wabyitwaramo.

Hari ubwo biba byiza kureka inshuti yawe igihe mubona ko urukundo rwanyu ntaho ruzagera

 

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Uwabenze na we bishobora kumugiraho ingaruka – Sarah wigeze gushwana n’inshuti ye bari bamaranye amezi atandatu gusa, yaravuze ati “Nagize ngo ijuru rirangwiriye. Namwiyumvagamo, kandi nkamubona twarushinze. Ariko mu kanya nk’ako guhumbya, byose byari birangiye.

Iyo numvaga uturirimbo twari tuziranyeho, twanyibutsaga ibihe byiza twagiranye. Na none iyo nabaga ngeze ahantu twakundaga guhurira, naramukumburaga nkamubura. Nubwo ari jye wamubenze, nanjye byanteye agahinda.”

Birababaza ariko hari igihe biba ari wo mwanzuro mwiza – Elaine agira ati “Wanga kubabaza inshuti yawe, wakwiha kugumana na yo kandi ubona ko nta cyo muzageraho n’ubundi mwembi mukahababarira.”

- Advertisement -

Sarah na we yagize ati “Mbona ko iyo urambagizanya n’umuntu ariko ugatangira kubona ko mutazashobokana, icyaba cyiza ari uko mwatandukana.”

Kuba ubucuti bwanyu buhagaze ntibivuga ko uri umuntu mubi – Ubusanzwe, abantu barambagizanya neza bagera aho bagafata umwanzuro, ariko si ko buri gihe aba ari uwo kubana. Mu gihe wowe cyangwa uwo murambagizanya hari ibintu bikomeye mushidikanyaho, hari igihe umwanzuro mwiza waba uwo kubivamo. Mu gihe mufashe uwo mwanzuro, ntukumve ko ubaye ikigwari. Ubuzima bushobora gukomeza.

 

Wakora iki rero?

Jya wakira ibikubayeho- Ntugahishe ko ubabaye, ahubwo ujye wakira ibikubayeho kuko ari byo bizagufasha kwikomeza.

Jya wisunga abandi-Tuvugishije ukuri, ibyo ntibyoroshye. Kumarana igihe n’inshuti bituma umuntu agarura ubuyanja.

Vana isomo ku byakubayeho –Ibaze uti “Ese nkurikije ibyambayeho, hari aho nkeneye kunonosora? Niba hahari se, ninongera gukunda nzikosora nte?” Singihangayitse.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Source: Book : A wake, July 2015

Umwanditsi: Jean Pierre Nsengiyaremye/ UMUSEKE.RW