Perezida Kagame yatangiye uruzinduko muri Mozambique arageza ubutumwa ku ngabo ziri ku rugamba

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Mozambique, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko aza kugeza ubutumwa ku ngabo ziri mu birindiro by’urugamba muri kiriya gihugu.

Perezida Paul Kagame yamaze kugera muri Mozambique aha ari kumwe na Perezida Nyusi

Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame ategerejwe i Pemba, muri Mozambique.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko, biteganyijwe ko Perezida Kagame aha ubutumwa abasirikare bari muri Mozambique.

Nibura abagera ku 1,000 bo muri RDF ndetse n’Abapolisi bagiye kugarura umutekano muri kiriya gihugu aho bafatanya n’ingabo zacyo ndetse n’izo muri Africa y’Amajyepfo (SADC).

Ubuzima bumaze kugenda bugarura isura mu Ntara ya Cabo Delgado nyuma y’umuriro ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, zakije ku byihebe bigendera ku mahame ya Islam byari byarayogoje kariya gace byiyita al-Shabab.

Nibura uduce turimo Mocimboa de Praia twamaze kugera mu maboko y’ingabo za Leta, ndetse abaturage basubira mu byabo.

Mu ruzinduko Perezida Kagame yatangiye muri Mozambique biteganyijwe ko aganira mu buryo bwihariye na Perezida Filipe Nyusi nyuma intumwa bari kumwe na zo zikagenda zihura n’iza Mozambique.

Abakuru b’Ibihugu barasinyana amasezerano y’ubwumvikane n’ubufatanye atandukanye, ndetse baganire n’Itangazamakuru.

- Advertisement -

Ku munsi wa Kabiri Perezida Paul Kagame na Perezida Nyusi bazitabira ibikorwa by’umunsi wahariwe ingabo kuri Pemba Municipal Stadium.

U Rwanda na Mozambique ni ibihugu bifitanye umubano uzira amakemwa muri iki gihe, dore ko ingabo zarwo zagaragaje cyane umurava ku rugamba ndetse zikaremamo icyizere mu baturage bari barazahajwe n’ibitero by’inyeshyamba.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW