REG yisobanuye ku madeni ya miliyari 2 n’indi myenda igera kuri miliyari 12 y’u Rwanda

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana  imikoreshereze y’umutungo wa Leta bumvise ibisobanuro bya sosiyete ishinzwe ingufu REG n’ibigo biyishamikiyeho bya EDCL na EUCL, basobanura ko iby’amadeni agera kuri Miliyari ebyiri y’u Rwanda bitizewe ko azagaruzwa n’indi myenda igera kuri Miliyari cumi n’ebyiri y’u Rwanda.

Abagize PAC ntibanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe na REG ku micungire mibi y’umutungo wa Leta.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’imyaka itatu ishize kuva 2017-2020 igaragaza kandi ko REG n’ibigo biyishamikiyeho birimo ibirarane by’imisoro bigera kuri miliyoni 500 y’u Rwanda.

REG kandi iberewemo amadeni agera kuri miliyari 2 y’u Rwanda bitizewe ko azagaruzwa n’indi myenda igera kuri miliyari 12 y’u Rwanda yakomotse ku cyahoze ari EWSA.

Abagize PAC kandi babajije REG ku bijyanye n’umutungo utimukanwa urimo ibibanza 386 muri 429 REG ifite hirya no hino mu gihugu bitayanditseho itanafitiye ibyangombwa ndetse n’inzu ziri mu Turere turindwi zamezemo ibigunda zitagikorerwamo.

Izi nzu zarenzwe n’ibigunda, Hon Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yasabye REG ko zahabwa abadafite amacumbi aho gupfa ubusa.

Ati “Ikindi nk’iyi mitungo iri gupfa ubusa igihombo turakibaza nde? Bimeze nkaho bidafite nyirabyo, niba mwarahageze ibyatsi byaraharengeye, inzu nziza nk’izi z’amatafari mwazihereye abakene bakazituramo.”

Mu bisobanuro bitanyuze Abadepite bagize PAC, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Uwase Patricie yavuze ko ubutaka butanditse kuri REG n’inzu zitagikorerwamo byose byashyizwe mu bice biri mu bishanga.

Yagize ati “Ubwo butaka buri mu gishanga ahataragenewe guturwa cyangwa se kugira ibindi bikorerwamo.”

- Advertisement -

Abagize PAC bahise bamusubiza ko harimo nari ku musozi atari mu gishanga.

Bati “Birababaje kuba muri kutubwira ayo magambo nk’aho aribwo mukibimenya.”

Umuyobozi Mukuru wa REG Ron Weiss, yavuze ko barimo gukora n’inzego zirimo n’Inama y’Ubutegetsi ya REG mu gukemura ibi bibazo byose.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta, Obadia Biraro yavuze ko inzego zose zifite ubushake bwo gufatanya na REG gushyira raporo zayo ku murongo ariko ntibikunde kubera imikorere yise ko ishaje.

Yagize ati “Mu mitwe yabo hagomba kuvamo hangover ya Electrogaz naho nibatabyikuramo tuzaguma muri ibi bintu.”

Ku birebana n’ibigo bishamikiye muri REG bishinzwe gucuruza umuriro, hagaragajwe ko ikoranabuhanga bikoresha rigomba kuvugururwa hakajya hagaragazwa ingano y’umuriro n’abo ucuruzwaho kugira ngo hirindwe ibihombo bigenda bigaragara.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru wa leta y’umwaka wa 2019-2020 igaragaza ko nibura hari icyahindutse mu mikorere ya REG.

                                     Abagize PAC basabye ko inzu za REG zarenzwe n’ibigunda zahabwa abatishoboye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW