RIB ifunze umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Muhanga ukekwaho kwaka ruswa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Muhanga, Dushimuwera Robert akekwaho icyaha cyo kwaka ruswa.

Umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Muhanga yataye muri yombi na RIB akekwaho kwaka ruswa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Nzeri 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubinyujije kuri Twitter nibwo rwatangaje aya makuru yitabwa muri yombi ry’uyu mwanditsi w’urukiko rwibanze rwa Muhanga ruherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Ubwo butumwa buragira buti “RIB yafunze Dushimuwera Robert, umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Muhanga, akurikiranyweho kwaka ruswa uwakekwagaho icyaha.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwashimiye abagize uruhare mu ifatwa ry’uyu ukekwaho icyaha, ikangurira abaturarwanda gukomeza gutangira amakuru ku gihe y’abasaba n’abatanga ruswa.

Ruti “RIB irashimira abagize uruhare bose kugirango ucyekwaho icyaha afatwe, irongera gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru kubasaba n’abatanga ruswa kugirango bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.”

Dushimuwera Robert akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhanga mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyo itegeko rivuga

 Ingingo ya 4 y’Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, rivuga ko umuntu wese usaba utanga cyangwa wakira mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ariyo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa akemera amasezerano yabyo kugirango akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

- Advertisement -

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW