Rusizi: Abazunguzayi bajyanywe mu isoko barataka ibihombo batezwa n’abasigaye mu mihanda

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abacuruzi bafite igishoro giciriritse bazwi nk’abazunguzayi bashyizwe mu isoko riri ahazwi nka “La Petite Colline” mu Mujyi wa Rusizi barasaba ko abasigaye mu mihanda bazanwa bagakorera hamwe kuko batangirira abakiriya mu nzira bityo bo ibicuruzwa byabo bikabahombera kubera kubura ababigura.

Abazunguzayi bajyanywe mu isoko riri La Petite Colline barataka ibihombo batezwa n’abasigaye mu mihanda

Aba bacuruzi barabivuga nyuma y’igihe babakuye mu mihanda hirya no hino mu Mujyi wa Rusizi, nyamara iri soko hasigayemo ngerere kuko benshi bisubiriye mu mihanda abandi bagahomba. Ni ibintu bavuga ko biterwa nuko iri soko riherereye ahantu hadatuma abakiriya bahagera byoroshye, bikiyongeraho no kuba hari ibicuruzwa bimwe na bimwe bitaribamo.

Aba ni abaganiriye na RBA, ntibahwema kuvuga ko iri soko aho kubabyarira inyungu ribahombya kuko ibicuruzwa bibaboreraho, ari naho bahera bemeza ko bamwe muri bo bahombye abandi bakisubirira mu mihanda nka mbere.

Uyu adoda inkweto muri iri soko agira ati “Abaturage benshi ntago baza hano bahitamo kujya guhahira ku bandi bacururiza imbere y’amaduka. Nta muntu waza afite imodoka ngo aje hano tumudodere inkweto, binsaba gusohoka nkajya hanze kumusangayo.”

Undi muri aba bacuruzi nawe asobanura uko ikibazo cyo kubura abakiriya kibateza igihombo ari nabyo byateye bagenzi babo gutaha abandi bagasubira mu mihanda, gusa ngo ibi bihombo bitizwa umurindi nuko hari ibicuruzwa bitaba muri iri soko.

Ati “Abantu bacururiza mu muhanda n’abandi bakorera imbere y’amaduka bakwiye kuzanwa tugakorera hamwe. Kubera ko nta birayi cyangwa amakara biba aha umuntu abihahira ku maduka agahita ahaha ibirungo n’ibindi kuri bagenzi bacu bakorerayo banze kuza hano cyangwa abasubiyeyo bavuye aha.”

Gusa aba bacuruzi banashimangira ko kutagira amazi n’umuriro muri iyi nyubako iri soko rikoreramo byongera ibihombo.

Uyu acuruza isombe muri iri soko, agira ati “Isombe ducuruza bisaba tube dufite n’ibirungo byayo kandi ntiwabishyiramo utabyogeje, bityo iyo usohotse ukajya gushaka amazi usanga umukiriya yigendeye. Bakwiye gukemura ikibazo kirimo iriba riri aha rigakora tukabasha kubona amazi meza hafi.”

- Advertisement -

Aba bacuruzi basaba ubuyobozi kugira icyo bukora bukavana abakorera mu mihanda n’imbere y’amaduka kuko byakemura ikibazo cyo gutangirira abakiriya mu nzira bataregera muri iri soko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kankindi Leoncie, avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakagarura abo basigaye mu muhanda.

Ati “Tugiye kubafasha kumva ko iri soko ari ryabo, tukagerageza kurwanya akajagari mu buryo bushoboka. Ibicuruzwa byose byahawe umwanya muri iryo soko, ahubwo hari bamwe bagiye baca inyuma basubira mu mihanda gusa tugiye gufatanya n’inzego zose bireba kugirango bagaruke gukorera hamwe n’abandi.”

Iri soko rikaba riri munyubako yari isanzwe ikoreramo ibindi bikorwa gusa harimo uburyo bw’aho bashyira ibicuruzwa, mu marembo yaryo hakaba hakorerwa indi mirimo. Aba bacuruzi bakaba bamaze amezi atatu bahakorera, bamwe muri bo barahombye abandi basubira mu mihanda kuko harimo nk’abacuruzi b’inkweto barenga 50 ariko hasigayemo ngerere.

Gusa mu rwego rwo gufasha abacuruzi bafite igishoro gikiriritse bazwi nk’abazunguzayi bakoreraga mu mihanda, aba bakorera muri iri soko riri La Petite Colline nta misoro bishyuzwa mu rwego rwo kubafasha kwizamura.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW