Rwamagana : Basigaye bararana n’amatungo kubera ubujura

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kingara, AKagari ka Mununu mu Murenge wa Fumbwe ,AKarere ka Rwamagana, bavuze ko kuri ubu basigaye bararana n’amatungo nyuma y’aho muri uwo Murenge hadutse ibikorwa by’ubujura byibasira amatungo ndetse n’imyaka yo mu mirima.

Abavuganye na Radio1 bavuze ko muri aka gace abajura bitwikira ijoro bakiba amatungo ndetse bagasarura n’imirima.

Umwe yagize ati “Turibwa ibitoki,turibwa Inka, ingurube, ihene, ibintu byose , ntituryama, turara tuvuza induru ku musozi nta mutekano dufite.”

Undi yagize ati “Buri munsi turabyuka twumva ngo bibye inka, ingurube ni uko  .Twe turara duhagaze , tuvuza induru ,noneho za nka bakazita tukazifata.”

Aba baturage bavuze ko iyo aba bajura iyo afashwe bajyanwa gufungwa ariko mu gihe gito bagahita bafungurwa bakagaruka babishongoraho.

Mu kwishakira igisubizo, aba baturage bavuze ko bahisemo umwanzuro wo kujya bararana n’amatungo n’ubwo Atari igisubizo kirambye.

Umwe yagize ati “Turarana n’amatungo kubera ko twubatse ibiraro hanze dufite n’ibikoni niho twajyaga turaza amatungo arimo nk’ihene.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Ariko iyo uyarajemo hariya bucya bahakinguye.Ubwo rero ukavuga ngo aho kugira ngo banyibire agahene, nakajyana aho ndara.Turarana n’amatungo rwose kubera ubujura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Rushimisha Mark, yizeza aba baturage ko hagiye gukazwa umutekano ndetse ko bamwe mu bajura babibaga batangiye gutabwa muri yombi.

Yagize ati ‘Kingara habayeho ubujura bamwe mu bibye ibitoki baranafatwa,n’uyu munsi bashyikirijwe RIB.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi twatangiye inteko z’abaturage, muri izo nteko turakomeza kubamara ubwoba.Turabizeza ko umutekano wabo uhari ijana ku ijana, yaba ari umutekano w’inzego z’ibanze dukorana. Nkatwe nk’ubuyobozi ducunga umutekano uhuriweho n’ingabo ,Polis,Dasso buri joro .Umutekano barawufite.”

Icyifuzo cy’aba baturage ni uko muri aka gace hakazwa umutekano  ndetse n’abajura bafashwe  bajya bakurikiranywa aho guhita barekurwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW