Umuhungu wa Gaddafi yavuye muri Gereza ahita afata indege yihariye ajya hanze y’igihugu

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhungu wa gatatu wa Muammar Gaddafi, yavuye muri gereza aho yari afungiye i Tripoli kuva mu mwaka wa 2014.

Sa’adi Gaddafi agifungurwa yahise ajya muri Turukiya

Sa’adi Gaddafi yabaye umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe (Libya’s Special Forces) mu gihe cy’ubutegetsi bwase, gusa yanamaze igihe agerageza kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga mu gihugu cy’Ubutaliyani.

Igihe ubutegetsi bwa se bwahirimaga mu 2011 yahungiye mu gihugu cya Niger, nyuma icyo gihugu kimuha ubuyobozi bwariho muri Libya, ariko inkiko zibura gihamya ku byaha yaregwaga birimo n’ubwicanyi.

Sa’adi Gaddafi amaze kurekurwa yafashe indege yihariye imujyana Istanbul muri Turukiya.

Leta y’ubumwe iriho muri Libya, yasohoye itangazo ivuga ko kurekura Sa’adi bishobora kongera ubumwe mu batuye kiriya gihugu.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/libya-abo-mu-muryango-wa-gaddafi-bakuriweho-ibihano-bafatiwe-muri-2011.html

Uyu mugabo urukiko rwamugize umwere ku byaha yaregwaga
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT