Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Umutoza Nonde Muhamed wari watsindiye guhabwa akazi nk’umutoza mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru ry’Ikipe ya Paris Saint-Germain rikorera i Huye, yamaze gusezera kuri izo nshingano yari yahawe.
Nyuma y’amahugurwa n’ibizami byo gutoranya abatoza bagombaga gukora akazi mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru ry’Ikipe ya Paris Saint-Germain rikorera i Huye, abagera kuri bane ni bo baje imbere ya bagenzi babo bahita banatangazwa ku mugaragaro.
Abatoza bane bari batoranyijwe ni Murekatete Hamida, Mbabazi Alain, Rumanzi David na Nonde Muhamed.
Nyuma y’igikorwa cyari cyatangiye cyo gutoranya abana 200 bazatorezwa muri iri Shuri ry’Umupira w’Amaguru ry’Ikipe ya Paris Saint-Germain rikorera i Huye, umwe muri bo yahise asezera kuri aka kazi.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Nonde Muhamed atakibarizwa muri iri shuri n’ubwo yari mu batoza bane bagombaga kuzatoza abana bazaritorezwamo.
N’ubwo nyiri ubwite atasobanuye impamvu yatumye asezera kuri aka kazi, ariko amakuru avuga impamvu yo kugasezera kwe ngo ni umushahara uri hasi abatoza bazajya bahembwa kandi bakimenya kuri buri kintu cyose aho bazakorera akazi kabo [i Huye].
Muri Kamena 2021 hatangiye igikorwa cyo gutoranya abana bagera kuri 200, byari biteganyijwe ko ari bo bagombaga kuzatangirana n’iri shuri muri Nzeri 2021.
Byari biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cyo gutoranya abana, cyagombaga gutangirira mu Akarere ka Huye mu mashuri 30 agize aka Karere.
- Advertisement -
Abana b’abakobwa n’abahungu ni bo bazaba bari muri iri shuri. Ni Ishuri ryazanywe mu Rwanda ku bufatanye bw’Ikipe ya Paris Saint-Germain n’u Rwanda.
UMUSEKE.RW