Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Inama y’Abaminisitiri yateranye yemeje ko utubari dufungura nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice dufunze, ni mu gihe amasaha yo gutaha mu Mujyi wa Kigali ari saa tanu z’ijoro naho ahandi mu gihugu bikaba saa tatu (9:00pm) uretse mu Turere 5 kugera mu rugo ari saa mbili z’ijoro.
Iyi myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, ibera muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira icyorezo cya Covid-19.
Mu myanzuro y’iyi nama, ni uko mu Mujyi wa Kigali amasaha yo kuba abantu bageze mu rugo ari saa tanu z’ijoro (11:00pm), ibikorwa byemerewe gukora bigafunga saa yine z’ijoro. Ahandi hose mu gihugu amasaha yo gutaha ni saa tatu (9:00pm), ibikorwa byemerewe gukora bigafunga saa mbili y’ijoro.
Umwanzuro wari witezwe n’abatari bake ni ifungura ry’utubari, aho Guverinoma yanzuye ko tuzafungura mu byiciro, amabwiriza azagenga ifungura azatangwa na Minisiteri ishinzwe ubucuruzi ku bufatanye na RDB.
Uturere twa Gicumbi, Karongi, Kirehe, Ngoma na Nyagatare two twashyiriweho umwihariko kubera imibare iri hejuru y’abandura Covid-19, amasaha yo gutaha ni saa mbili z’ijoro (8:00 p.m).
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
Soma itangazo ryose ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri hano:
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW