Uwakora Coup d’Etat muri Uganda ntibyatwara umunsi umwe kumuha isomo – Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhungu wa Perezida Museveni yaburiye uwagerageza guhirika ubutegetsi muri Uganda, avuga ko bitatwara umunsi umwe ngo abe yamaze gukosorwa.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka

Yavuze ko uwagerageza gukoresha imbaraga akuraho ubutegetsi, ingabo za Uganda bitazitwara umunsi ngo iyo Coup d’Etat ibe iburijwemo.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavugaga Uganda agereranya n’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Guinea Conakry bagakuraho Perezida Alpha Condé.

Umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ni Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, yanditse ubutumwa bwe kuri Twitter avuga ko abasirikare bahirika ubutegetsi bakwiye gushyirwa ku murongo.

Yakoresheje ifoto ya Lt. Col Mamady Doumbouya, wahiritse ubutegetsi muri Guinea.

Mu Cyumweru gishize, Perezida Museveni yasabye abakoze Coup d’Etat muri Guinea kurekura ubutegetsi, avuga ko imigenzereze nk’iyo yo guhirika ubutegetsi itajyanye n’igihe kuko ari ibyo mu myaka ya kera.

Ati “Bahozeho mu myaka ya 1960s – Bari kimwe mu bibazo bya Africa, niyo mpamvu namaganye Coup d’Etat,” yabibwiye France 24.

Alpha Condé washakaga manda ya gatatu muri Guinea, yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare tariki 5 Nzeri 2021.

- Advertisement -

Bamushinjaga kuyobora nabi igihugu no kwimakaza ruswa.

Amahanga yamaganye Coup d’Etat gusa abaturage ba Guinea barabyishimiye basaba abasirikare gukora ibishoboka bakazasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.

Perezida Yoweri Museveni ni umwe mu barambye ku butegetsi muri Africa aburiho kuva mu 1986
Lt. Col Mamady Doumbouya ni we wahiritse ubutegetsi muri Guinea

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW